Uyu musore, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yahishuye ko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko akurira mu Rwanda mu Karere ka Huye, aho yize amashuri yisumbuye kugeza mu wa kane. Yaje kujya kuyakomereza muri Kenya ari naho yari atuye imyaka irindwi yose.
Umushumba wari usanzwe akina imikino y’urwenya akayishyira kuri YouTube, mu 2023 yavuye muri Kenya atashye ubukwe mu Rwanda, ahahurira n’inshuti ye isanzwe ifite inshingano zo gufata amashusho muri Gen-Z Comedy ari nayo yatumye yisanga muri ibi bitaramo.
Ati “Naje mu Rwanda ntashye ubukwe, nagombaga gusubirayo ariko ndavuga nti reka mbanze nsure umuryango wanjye. Hari ku wa Kane wari bubeho igitaramo cya Gen-Z Comedy, umuhungu ufatayo amashusho twari kumwe arambwira ati ariko wazaje ko nzi ko wabasha gusetsa abantu.”
Umushumba yabanje kubyanga kuko yahamyaga ko agira isoni ndetse icyo gitaramo ntiyanacyitabira kuko yari yagiye i Huye.
Nyuma yo kuva i Huye, Umushumba yasuye ya nshuti ye asangayo Fally Merci watangije Gen-Z Comedy, baraganira bongera kumubonamo impano yo gusetsa.
Icyo gihe bamusabye kwitabira igitaramo cyabo, ariko nawe akomeza kubabera ibamba kuko yiyumvagamo imbogamizi yo kugira isoni.
Fally Merci yasabye Umushumba kwitabira imyitozo y’abandi banyarwenya ngo arebe niba yabishobora.
Nyuma yo kumubonamo impano, Umushumba yitabiriye igitaramo cye cya mbere cya Gen-Z Comedy, ariko ajyayo afite itike yo guhita imusubiza muri Kenya.
Icyakora uko yitwaye byatumye Fally Merci amusaba gukora ikindi gitaramo kimwe akabona kugenda, iby’itike byo bakayihinduza.
Bitewe n’uko uyu musore yari yishimiwe muri Gen-Z Comedy ndetse akahabonera arenga ibihumbi 700Frw yahawe nk’agashimwe k’abafana bari bamwishimiye, nawe ntiyigeze azuyaza.
Kuva asubitse urugendo rwe, byarangiye Umushumba agumye mu Rwanda kugeza n’ubu, ndetse ni umwe mu banyarwenya b’amazina akomeye muri ibi bitaramo.
Uretse kuba amaze kuba ikimenyabose, Umushumba yahishuye ko yatangiye imyiteguro y’igitaramo cye ateganya gukora mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Reba ikiganiro IGIHE yagiranye n’uyu munyarwenya

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!