Ku wa 13 Gicurasi 2022 nibwo hamenyekanye imishinga ine yahembwe miliyoni 10 Frw, mu batsinze harimo Miss Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2021, uyu akaba afite umushinga ahuriyeho na Michael Tesfay umaze iminsi avugwa mu rukundo na Miss Nishimwe Naomie.
Umushinga wa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza bawise ‘TeleMental Health’, aho hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu by’itumanaho mu kugeza ku bantu serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.
Michael Tesfay wafatanyije na Miss Akaliza muri uyu mushinga wegukanye miliyoni 10 Frw ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza.
Akaliza Amanda, ufite ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, ni umukobwa w’imyaka 25.
Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Irushanwa rya Innovation Accelerator’ (iAccelerator) ryabaga ku nshuro ya kane ritegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije n’Ikigega cya Loni cyita ku Baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!