Iyi nkuru yasakajwe na Daily Mail yo mu Bwongereza mu bucukumbuzi yakoze aho yagaragaje ko buri mugore ukora muri iyi sosiyete, ikorana na Meghan Markle aba arira ayo kwarika kubera amasaha bakora nyamara bagahembwa urusenda.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko aya masakoshi akosha cyane ko agura £700[arenga miliyoni 1 Frw], abayakora bo baba barira ayo kwarika kubera umushahara bahembwa.
Aba bagore bivugwa ko ukoze impuzandengo nibura buri umwe ahembwa 82p[£0.82] angana 1.432 Frw buri munsi.
Bivugwa ko akenshi muri aya mafaranga basabwa kwiguriramo ibikoresho bifashisha bakora aya masakoshi, bakiyishyurira amafaranga y’ingendo, bagakodesha aho bakorera ndetse asagutse akaba ariyo bakoresha bahaha ibyo kurya no kwifashisha mu bindi bikorwa.
Ngo bamwe muri aba bagore ntibishyurirwa amwe mu masakoshi bakoze, Cesta Collective iba yafashe nk’atujuje ibisabwa, nk’uko byatangajwe na Benon Mugisha, ushinzwe ibikorwa muri All Across Africa, ikigo gifasha iyi sosiyete mu kugenzura abadozi.
Umudozi witwa Illuminée Bayisabe w’imyaka 60 yavuze ko nyuma yo gukuraho umusoro ndetse n’ibindi nkenerwa, hari igihe akorera nibura £2,48 [arengaho gato 4300Frw] ku gakapu gato abantu bakunze kwambara mu rukenyerero, akora mu minsi itatu.
Nyamara ngo aka gakapu mu Bwongereza kagurishwa £724 [arenga miliyoni 1,2Frw].
Undi mugore witwa Didacienne Musengimana, ufite imyaka 30, yavuze ko iyo yakoze igikapu kinini cya ‘Taco Tote’, abona £9,22 [16000 Frw] kandi atagikora umunsi umwe, mu gihe iki gikapu kigurishwa £863 [arenga 1 500 000 Frw].
Nubwo bakora cyane bataruhuka ngo barangize ibi bikapu bisaba ubuhanga, aba bagore benshi baba mu nzu nto kandi yoroheje y’amabati, atandukanye cyane n’isura y’ubukire Cesta yamamaza ku bakiliya bayo bifite.
Musengimana yatangaje ko kenshi amafaranga bahembwa, bayongera ku yo baba bakuye mu buhinzi ngo barebe ko ubuzima bwakomeza kwicuma.
Ati “Dukoresha amafaranga tubona, tuyongera ku yo dukura mu buhinzi, ariko biragoye cyane. Sinshobora kuvuga ko aya mafaranga tubona ari mabi cyane, ariko nifuza ko yaba menshi.’’
Ubuzima buhenze bwa ba nyiri Cesta Collective, bwakuruye impaka…
Cesta Collective yatangijwe na Erin Ryder na Courtney Weinblatt Fasciano. Aba bombi batuye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryder yasoje amasomo muri Parsons School of Design muri New York.
Ku mbuga nkoranyambaga akunze gusangiza abamukurikira amafoto ari mu biruhuko, ahantu hatandukanye ndetse akora ingendo yicaye mu myanya ihenze mu ndege aza mu Rwanda.
Weinblatt Fasciano na we bafatanyije gutangiza Cesta Collective, yaminuje muri Ivy League University ni umukobwa wa Porofeseri muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika.
Aheruka guhabwa umwanya ukomeye muri Marie Claire magazine ndetse no muri ‘brand’ y’inkweto z’abagore ya Loeffler Randall. Aba muri Apartment ya £692.000[1.203.183.860 Rwf].
Mbere y’uko Meghan Markle atangira gushoramo amafaranga, Cesta Collective yavugaga ku rubuga rwayo ko ihemba aba bagore bo mu Rwanda hagati 500-700%, hejuru y’umushahara fatizo w’igihugu.
Muri Kanama ubwo hasohokaga itangazo ry’imikoranire na Markle byahise bisibwa ku rubuga rw’iyi sosiyete. Bavuga ko gusiba ubu butumwa byakozwe mu buryo bwo gukora impinduka mu buryo batangagamo ubutumwa.
Umuvugizi wa Cesta Collective, yavuze ko aba bagore ari bo bihitiramo umushahara bahabwa, bafatanyije na All Across Africa ibakurikirana, kandi ashimangira ko sosiyete ikorana ‘ubunyangamugayo’.
Ati “Ibyo duheruka gushinjwa ni ukugerageza gutesha agaciro ibyo dukora, binyuze mu makuru y’ibihuha.”
Nyamara mu gihe baganiraga n’itangazamakuru, aba bagore bahanga aya masakoshi, batangaje ko imishahara yabo ihindagurika biturutse ku byo basabwe gukora.
Bivugwa ko kandi hari amezi aba bagore batakoraga, ndetse bamwe bakaza kujya bakatwa mu gihe babaga bakoze amasakoshi atari ku rwego sosiyete yabategetse. Aba bagore ngo ntabwo ari abakozi bahoraho ba Cesta Collective, kandi nta n’imigabane bafitemo.
Ibyakuruye Meghan Markle bitandukanye n’ukuri
Muri Kanama ubwo hashyirwaga hanze itangazo ry’imikoranire ya Meghan na Cesta Collective, yavuze ko kimwe mu byatumye ashoramo imari, ari uko intego z’iyi sosiyete zijyanye n’ize zo kongerera umugore ubushobozi no gushaka uko bahabwa umushahara ufatika.
Ati “Hamwe na Cesta Collective ubu natangiye kumva neza umubare w’abagore bahinduriwe ubizima binyuze mu mirimo yabo, icyo ni ikintu cy’ingenzi kuri njye.”
Umwe mu bayobozi bakuru muri Cesta Collective, Erin Ryder, icyo gihe yavuze ko kuva batangira gukorana na Meghan Markle ibicuruzwa byabo byatangiye gushakishwa cyane bitandukanye n’ibindi bihe byiza bagize mu bucuruzi bwabo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko umwe mu bakozi b’iyi sosiyete utatangajwe amazina, yavuze ko batishimiye umushahara bahabwa.
Ati “Dutewe ishema n’ibyo dukora ndetse twizeye ko umunsi umwe amafaranga twishyurwa azahwana n’ibyo dukora.”
Georgie James uri mu bavuga rikijyana mu ruganda rw’imideli mu Bwongereza, yavuze ko Cesta Collective inyunyuza imitsi abagore bakora amasakoshi yayo, ikitwaza inkuru ziteye agahinda kabo ishakisha amasoko ku bakiriya b’abaherwe mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi.
Ati “Ibi si imideli ikurikiza amahame y’ubunyangamugayo. Ni uburyo bwo kwamamaza bwo gufatirana abakene cyane, mu rwego rwo gushaka inyungu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!