Ba nyampinga bamaze gutorwa ni Bahati Grace watowe mu 2009 na Mutesi Kayibanda Aurore wa mu 2012 bose baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Akiwacu Colombe wambitswe ikamba mu 2014 ava mu Burasirazuba, Kundwa Doriane wabaye nyampinga mu 2015 ava i Musanze mu Majyaruguru.
Hari kandi Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018 bose baboneye itike i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Nimwiza Meghan ufite iri kamba mu 2019 wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.
Mu 2014 Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi iyi sosiyete ihagarariwe na Ishimwe Dieudonné niyo ikurikirana ibikorwa byose byaryo.
Kuva yatangira gutegura iri rushanwa hatangiye kugaragara impinduka zitandukanye haba mu bihembo bihabwa umukobwa wahize abandi, kwitabira amarushanwa mpuzamahanga n’ibindi byagiye bigira ingaruka nziza guhera ku mukobwa uwo ariwe wese witabiriye kugeza ku wambitswe ikamba.
Imyaka itandatu igiye kwihirika, hari byinshi byo kwishimirwa! Guhera mu 2016 umukobwa wegukanye Miss Rwanda yatangiye guhagararira igihugu muri Miss World; irushanwa rifatwa nk’iriyoboye ayandi yose y’ubwiza ku Isi.
Abandi bageze mu bisonga bakitabira amarushanwa akomeye muri Afurika arimo Miss University Africa na Miss Heritage Global ari mu yubashywe muri Afurika.
Guhera mu 2016 nibwo usanga abakobwa begukanye iri kamba rya Miss Rwanda baratangiye kugaragaza imbaraga mu bikorwa byabo, bagakora byinshi kurusha abandi babanjirije.
Ishimwe Dieudonné uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up watangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014, yatangaje ko abakobwa bagiye bashyira mu bikorwa imishinga yabo bitewe n’imbaraga babaga bafite kuko iyi sosiyete ahagarariye yatangiye kureberera inyungu umukobwa wahawe ikamba rya Miss Rwanda kuva mu 2016.
Ati “Impamvu guhera mu 2016 aba bakobwa bahawe ikamba rya Miss Rwanda aribo bakoze ibikorwa byinshi kurusha ababanjirije, amahirwe ahari ni uko aribwo batangiye kubona ubushobozi. Aba mbere ya 2016, ntitwabanenga kubera uburyo butoroshye bakoreragamo, guhera kuri Mutesi Jolly nibwo twatangiye gukora ubujyanama ku mukobwa watsinze.”
Mu gihe hakomeje urugendo rwo gushaka Miss Rwanda 2020, IGIHE yasubije amaso inyuma ku bikorwa bifatika bamwe mu bakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda bakoze, bifitiye akamaro umuryango nyarwanda.
Akiwacu Colombe
Akiwacu ni umwe muri ba Nyampinga bagera ku icumi bazwi bamaze gutorwa mu Rwanda, yatowe mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikinabikora kugeza n’ubu.
Ari muri ba nyampinga bagize igikundiro bitewe n’ibitekerezo bye ndetse n’uburyo mu gihe cy’umwaka yamaranye ikamba rya Nyampinga yakoze ibikorwa bitandukanye.
Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo, ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ari kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Miss Akiwacu yanitabiriye irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016 aza mu bakobwa 25 ba mbere, anatuma umwanya u Rwanda rwari ruriho mu bwiza icyo gihe wigira imbere.
Kimwe mu bikorwa bikomeye uyu mukobwa yakoze cyakoze benshi ku mutima ni inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye.
Izi nzu zubatse mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Miss Mutesi Jolly
Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo guteza imbere umuryango nyarwanda.
Ni nawe wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Miss World aza muri 24 bafite ubwiza bufite intego.
Azwi cyane mu biganiro bihuza abayobozi n’urubyiruko [Inter-generation Dialogue] mu rwego rwo kubashyiramo umutima wo gukunda igihugu no guhuza imyumvire y’urubyiruko n’abakuru. Ni ibiganiro byatangijwe na Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016.
Umwaka ushize igikorwa nk’iki ubwo cyabaga ku nshuro ya kane cyabereye mu karere ka Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.
Uretse iki gikorwa, Mutesi Jolly yagiye akora ibindi birimo gutangira abatishoboye bo mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ubwisungane mu kwivuza ku bagera ku 1000 mu 2016, ubwo yari afite ikamba rya Miss Rwanda.
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi yubatse uturima tw’igikoni muri Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.
Mu 2016 nabwo yasuye abana b’incuke biga mu mashuri ya “Peace and Hope Initiative” i Kinyinya, abaha amata ndetse yiyemeza kubakamishiriza mu gihe cy’umwaka wose.
Mu 2019 yakoze igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge, aho yasuye urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa.
Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ibikorwa yagiye akora hari umusanzu ukomeye byatanze mu muryango nyarwanda cyane ko nta ngengo y’imari ba nyampinga baba bafite.
Yongeyeho ko by’umwihariko we akunda cyane Inter-Generation Dialogue kuko ari kimwe mu bikorwa bituma urubyiruko rugira indi mitekereze.
Ati “Iyo turangije ibi biganiro ukabona umwana araje akakubwira ati ’ntabwo nari nziko gukorera igihugu biri mu byiciro bitandukanye ahubwo numvaga ari nko kujya kuyobora ahantu runaka ariko ubu mutumye nsobanukirwa’ ni ibintu bikomeye.”
Yemeza ko umuntu wavuga ko Miss Rwanda ntacyo imaze yaba ari ukwirengagiza.

Iradukunda Elsa
Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo kuvuza abatishoboye bafite ikibazo cy’ishaza mu maso.
Mu 2017, Iradukunda nibwo yatangiriye iki gikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ahavuwe abasaga 400, mu 2018 nabwo yavuje abasaga 430 mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo.
N’umwaka ushize yakoze igikorwa nk’iki mu karere ka ka Huye. Mu 2019 yasubukuye iki gikorwa nyuma y’aho benshi bari bagaragaje ko bakeneye ubu bufasha.
Yavuze ko kuri we iki gikorwa gifite ikintu gisobanuye kuko hari benshi cyahinduriye ubuzima.
Ati “Gufatanya n’ibitaro bya Kabgayi kuvuza abantu bafite ishaza mu maso ni igikorwa gifite akamaro kuko niba umuntu afite ubumuga bwo kutabona, hari byinshi bidindira mu buzima bwe ndetse bikanadindiza igihugu.”
Miss Rwanda 2017 si ibi bikorwa byo gufasha gusa amaze gukora kuko afite n’abana 11 bo mu miryango itishoboye akurikirana mu myigire yabo kuva mu wa mbere w’amashuri abanza kugeza igihe bazarangiriza amasomo, abaha ibyo bakeneye byose ndetse yigeze kwishyurira abantu 50 bari barwariye ku bitaro bya Muhima bari barabuze ubushobozi.
Usibye gufasha, mu 2018 yagizwe Ambasaderi wa Made in Rwanda kuko ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017 yari ashyize imbere kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ndetse amaze kwambikwa ikamba agenda abikora mu turere hafi ya twose mu gihugu no hanze yacyo.
Yavuze ko guhabwa uyu mwanya nabyo ari ishema kuri we kandi akaba yishimira ko abantu bakomeje kugenda bamenya Made in Rwanda, avuga ko hari n’indi mishinga ijyanye n’iki gikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka.
Ndetse yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo gukundisha urubyiruko umwitozo ngororamubiri wo koga.
Uretse ibi, hari ababyeyi 50 bari barabuze ubwishyu mu bitaro bya Muhima, yarabishyuriye bava muri ibyo bitaro bari bamazemo igihe. Yanasuye Iwawa afatanyije n’umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda witwa Nyiramurungi Odette, batanga inka ebyiri.
Hari n’Intwaza zo mu karere ka Muhanga yasuye agifite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, abashyira ibyo umwana yajyana agiye gusura umubyeyi we. Icyo gihe yabashyiriye ibiribwa, imyambaro n’ibindi.

Miss Iradukunda Elsa kandi yitabiriye Miss World 2017 aza mu bakobwa batanu bagaragaje neza umuco wabo ku rwego rwa Afurika.
Iradukunda Liliane
Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu bikorwa bye yibanze ku bukerarugendo bw’imbere mu gihugu no ku kurwanya imirire mibi.
Iradukunda Liliane guhera tariki ya 4 kugeza tariki ya 5 Gicurasi 2018 yatangiriye imishinga ye mu Karere ka Rusizi ahereye ku gikorwa cyo gufasha abana bagize ikibazo cy’imirire mibi bo mu Murenge wa Nkombo.
Mu rugendo yakoreye i Rusizi, Miss Iradukunda Liliane yasuye abatuye ku Kirwa cya Nkombo anifatanya n’urubyiruko rw’aho mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye wagorwaga no kubona aho akinga umusaya.
Icyo gihe, Miss Iradukunda yasuye abana barenga mirongo itatu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, muri bo yasanze umwe gusa ari we ukiri mu muhondo mu gihe abandi batangiye kugira umubiri mwiza.
Yabasigiye ubufasha burimo amata bazajya banywa mu buryo bwo kubongerera intungamubiri ndetse yemera kuzishyura ubwisungane mu kwivuza ku atishoboye makumyabiri.
Miss Iradukunda Liliane yakomereje urugendo rwe mu Karere ka Musanze ahava yerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba ku kirwa cya Iwawa, ahagororerwa urubyiruko rwahoze ari inzererezi n’abafatiwe mu biyobyabwenge, iki gikorwa Iradukunda yagikoze mu bice byose by’igihugu.

Iradukunda Liliane yubatse kandi uturima tw’igikoni hafi mu duce twose tw’igihugu, akamenyekanye cyane ni ako yubakiye Intwaza mu karere ka Bugesera.
Yakoze ubukangurambaga bwo kugaburira abana indyo yuzuye anakangurira ababyeyi babo kuyibategurira. Muri Miss World yaje muri 20 ba mbere bafite ubwiza bufite intego.
Nimwiza Meghan
Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan, yakoze igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi, mu rwego rwo gushyira mu ngiro umushinga we. Iki gikorwa ku ikubitiro yagitangirije ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 10 Gicurasi 2019.
Ubu bukangurambaga yabugabanyijemo ibice bitatu; igice cya mbere yahuraga n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abaha ubutumwa bw’icyizere ndetse anafasha ababikora by’umwuga n’ababikora bisanzwe kungurana ibitekerezo bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi z’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in Agriculture Form (RYAF), BDF n’izindi nzego za leta.

Igice cya kabiri cyari ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse rukiri mu myaka mike cyane mu mashuri yisumbuye, abereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n’ubuhinzi.
Yafashe abana 50 bari mu mutuku (bafite imirire mibi), afatanyije na Africa Improved Foods azabavura kugeza bageze mu cyatsi. Muri Miss World 2019 yaje muri batanu bazi gutanga ibitekerezo mu kiganiro kurusha abandi.
Miss Iradukunda Elsa, Liliane, Mutesi Jolly basaranganyijwe imirimo muri Miss Rwanda
Kugeza ubu, Miss Rwanda niryo rushanwa riri ku ruhembe rw’ayandi yose y’ubwiza abera mu Rwanda ndetse binagaragazwa n’agaciro ndetse n’ubwamamare umukobwa wayitabiriye atangira kugira mu muryango nyarwanda.
Ishimwe Dieudonné uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko bafashe umwanzuro wo guha akazi abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda guhera mu 2016 bakaba bamwe mu bagira uruhare mu gukurikirana imirimo itandukanye muri iri rushanwa.
Abo ni Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, Iradukunda Liliane wegukanye ikamba mu 2018 na Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016.
Ati “Abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda guhera mu 2016 twe nka Miss Rwanda tubafata nk’abantu twakubakiraho Ikigo cya Miss Rwanda, niyo mpamvu ubona Mutesi Jolly ari we uhagarariye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda. Miss Elsa we akora ibijyanye no gukurikirana abaterankunga.“
“Liliane Iradukunda we ashinzwe gukurikirana ibikorwa byose bya Miss Rwanda. Bidatinze na Nimwiza Meghan araza kwinjira mu ikipe namara gutanga ikamba. Nicyo tugiye kuzajya dukomeza kugenda dukora kugira bakomeze gukora ibikorwa byabo.”
Ikindi aba bakobwa bose amahirwe bari bafite bakiri ba Nyampinga n’ubundi barayafite, nko guhura n’abantu banyuranye barimo abafatanyabikoirwa n’ibindi.
































TANGA IGITEKEREZO