00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’ibiganiro byahuje abanyarwenya Fally Merci na Alex Muhangi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 June 2024 saa 06:23
Yasuwe :

Umunyarwenya uri mu bakomeye muri Uganda, Alex Muhangi akaba n’umwe mu bategura ibitaramo bigezweho byo gusetsa bizwi nka ‘Comedy Store,’ yavuze ko yishimiye guhura na Fally Merci ndetse ahamya ko ibiganiro bagiranye bifite binshi bizungura impande zombi.

Ibi Alex Muhangi yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Uyu munsi nahuye n’umuyobozi wa Gen-Z Comedy, umusore muto ariko w’umuhanga. Muvandimwe imbere ni heza.”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Fally Merci yavuze ko yishimiye guhura na Alex Muhangi.

Ati “Nari maze igihe nandikiye Alex Muhangi musaba ko twazavugana akaba yanitabira Gen-Z Comedy, icyakora ubwo yari i Kigali mu minsi ishize yitabiriye imikino ya BAL yambwiye ko ahari twahura.”

Fally Merci avuga ibiganiro bye na Alex Muhangi byamufashije kuko uretse inama yamugiriye, banemeranyije imikoranire.

Ati “Twaganiriye byinshi, uretse inama yangiriye twanemeranyije imikoranire. Mu minsi iri imbere ushobora kuzatangira kubona abanyarwenya benshi b’i Kampala muri Gen-Z Comedy ariko nanone ukabona abacu muri Comedy store.”

Uretse imikoranire, Fally Merci yemeje ko banaganiriye ku buryo Alex Muhangi yazitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy, agahamya ko ari gahunda iteganyijwe mu minsi ya vuba.

Aba banyarwenya bombi bagiranye ibiganiro byatanze umusaruro ku mpande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .