Hari uwo muganira, akakubwira ko yavutse akisanga nta nyirakuru, sekuru, se, nyina cyangwa nyirasenge cyangwa se bakuru be kuko bishwe mu gihe cya Jenoside; gusa ku bw’amahirwe ababyeyi be bakarokoka, bakongera bakabyara abandi bana.
Hari n’abandi muganira bakubwira inzira y’inzitane banyuzemo, ukaba wasuka amarira. Urugero ni urw’abafashwe ku ngufu bakanduzwa indwara zidakira, abajugunywe mu byobo bakarokoka hamana…mbese ni amateka maremare ku buryo kuyavuga no kuyatega amatwi bisaba kwikomeza.
Mu bavutse nyuma ya Jenoside babasha kuganira ku mateka babwiwe n’ababyeyi babo, harimo Karire Odille. Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umwe mu basizi bari gutera imbere.
Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko umuryango we wahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ibihe byari bitangiye gukomera mu 1994, cyane ko wari utangiye gutotezwa.
Ati “Umuryango wanjye wanyuze mu bihe bikomeye mbere no mu 1994. Gusa ku bw’amahirwe nta muntu wishwemo ariko bari hafi yo kubura ubuzima bahitamo guhungira muri Congo. Nyuma bagaruka mu Rwanda Jenoside irangiye, bamenye ko Inkotanyi zafashe igihugu, u Rwanda rwasubiye mu maboko meza.”
Avuga ko kurokoka k’umuryango we kwatumye yiga amateka ya Jenoside, amenya ko gushishoza ari ingenzi mbere yo gufata icyemezo, kuko iyo Abanyarwanda bamenya ko bafitanye isano y’amaraso, batari kwishora mu bwicanyi.
Ati “Ikintu amateka anyigisha cya mbere ni ugushishoza mbere yo kwishora mu kintu runaka kuko iyo habaho gushishoza ntabwo hari kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bari gushishoza bakareba kure bakibaza impuhwe abakoloni bari babafitiye kuko nta zari zihari. Iyo Abanyarwanda bazirikana isano y’amaraso bari bafitanye, byari gutuma batinya kumena amaraso ya bagenzi babo.”
Karire yavuze ko yamenye ubutwari bw’Inkotanyi kuko zitanze zitizigamye, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigarura amahoro mu Rwanda.
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo urubyiruko. Karire yagaragaje ko rumwe muri uru rubyiruko rukomora iyi myitwarire ku babyeyi.
Karire yiga mu mwaka wa gatatu mu bijyanye no kwakira abashyitsi ndetse n’ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) muri ishami rya Rwanda Polytechnic i Karongi.
Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze igisigo yise “Iwacu” kigaruka kuri Jenoside. Yakoze ibindi bisigo birimo “Sinceceka” gikangurira abantu kudaha icyuho abahohotera abangavu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!