00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Patient Bizimana wibarutse ubuheta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 April 2024 saa 06:47
Yasuwe :

Umuryango wa Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umugore we, Karamira Uwera Gentille wibarutse umwana w’umuhungu, akaba ubuheta muri uyu muryango utuye muri Leta Zunze za Amerika muri Leta ya Tennesse mu Mujyi wa Nashville.

Mu kiganiro yagiraniro yagiranye na IGIHE, Patient Bizimana yahamije ko bagize umugisha umwana ameze neza nubwo umubyeyi akomeje kwitabwaho n’abaganga kuva yabyara kuri uyu wa 24 Mata 2024.

Mu Ukwakira 2022 nibwo Patient Bizimana, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugore we ndetse n’imfura yabo bari baherutse kwibaruka.

Ku wa 20 Ukuboza 2021 ni bwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, baza kwibaruka imfura yabo ku wa 23 Nzeri 2022.

Ni ibyishimo mu muryango wa Patient Bizimana wibarutse ubuheta
Umugore wa Patient Bizimana ari kwitabwaho n'abaganga mu gihe uyu muhanzi ahamya ko umwana we ameze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .