Amakuru IGIHE yahawe na Ben avuga ko umugore we yabyariye muri Canada, aho amaze iminsi. Bibarutse umwana w’umuhungu.
Ati “Ni byo koko twibarutse umwana w’umuhungu wavukiye muri Canada, umwana ni umunezero. Kunguka undi mwana ni umugisha ukomeye. Yaba umwana ndetse n’umubyeyi bameze neza rwose.”
“Imirimo umwami wacu adukoreye imaze kuba ibirundo, ntituzatuma asonza amashimwe duhari.”
Ben uretse gushimana Imana ku bw’umwana yabahaye, yanahise aboneraho guteguza abakunzi babo igitaramo muri uyu mwaka nubwo na none yahamije ko imirimo yo kugitegura batarayinoza neza.
Ben na Chance batangiye baririmbana mu 2011 ubwo bari bahuriye muri Alarm Ministries, baje gutangira gukundana ndetse mu 2014 baza gukora ubukwe.
Uyu muryango ukora umuziki nk’itsinda, wakunzwe mu ndirimbo nka Yesu arakora, Zaburi yanjye, Amarira, Impano y’ubuzima n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!