Umuryango Spero Initiative ubarizwamo Miss Aurore Kayibanda wafashije abana batishoboye mu Bugesera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Muri Gicurasi 2020 nibwo Umuryango Spero Initiative ubarizwamo Miss Aurore Kayibanda watangije ubukangurambaga bwo gukusanya $5000 yo gufasha abana batishoboye; kuri ubu ibikorwa byo kubafasha byatangiye ndetse aba mbere babonye ubufasha bwabo.

Muri ubu bukangurambaga habonetse amadolari ya Amerika 1340, ubuyobozi bw’uyu muryango bwongeyeho uruhare rwabwo maze haboneka ubushobozi bwo gufasha abanyamuryango bawo batishoboye.

Ku wa 27 Gicurasi 2020, imiryango 20 y’abana batishoboye bo muri uyu muryango batuye mu Karere ka Bugesera yashyikirijwe inkunga y’ibiribwa byo kubafasha mu bihe igihugu cyari cyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo gushyikiriza aba bana ibyo kurya, ku wa 18 Nyakanga 2020, Spero Initiative yashyikirije imiryango 20 ubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19.

Mu kiganiro na IGIHE, Yves Ndizeye uhagarariye Spero Initiative yavuze ko muri rusange batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu barenga 130.

Yakomeje ati ”Ni imiryango 20 y’abana dufasha bivuze ko n’abo mu miryango yabo twabatangiye urumva rero bararenga 130 bose hamwe.”

Yashimye abatanze inkunga yabo mu gushyigikira igitekerezo cyo gufasha abana batishoboye.

Ati “Turashimira buri wese witanze, agatanga amafaranga ye kugira ngo iki gikorwa kigerweho, nibyo ayo twifuzaga ntabwo yose yabonetse, byabaye ngombwa ko natwe twikoramo tukongeranya gusa turashima Imana ko byagenze neza.”

Muri Kanama 2019, Miss Aurore Kayibanda na Ndizeye Yves batangije umuryango bise “Spero Initiative“ mu rwego rwo guhuriza hamwe abana bafite impano cyangwa bakunda umukino wa Tennis ikinirwa ku meza ngo babone uko babafasha.

Uyu muryango watangiranye abana 51 bakinira mu Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali. Ku ikubitiro abafashijwe ni abo mu Karere ka Bugesera.

Muri ibi bihe bya COVID-19 aba bana basanzwe bafashwa na Spero bahuye n’ibibazo binyuranye kuko abenshi imiryango yabo idafite amikoro ahagije.

Muri Gicurasi 2020, imiryango y'aba bana yari yashyikirijwe ibyo kurya
Ibyo kurya imiryango y'aba bana yagenewe na Spero Initiative
Abahagarariye Spero Initiative bahuye n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, bagirana ibiganiro byihariye
Imiryango y'abana bafashwa na Spero Initiative yashyikirijwe ibikoresho byo kwirinda COVID-19 ndetse n'ubwisungane mu kwivuza
Abana bazajya bambara udupfukamunwa bahinduranya nkuko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abiteganya
Imiryango 20 igizwe n'abantu barenga 130 niyo yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .