00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro wongeye kwaka hagati y’Itorero Ibihame by’Imana n’Ishyaka ry’Intore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 January 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Mu gihe Itorero Ishyaka ry’Intore rikomeje gutegura igitaramo bise ‘Indiriragumba’ giteganyijwe ku wa 25 Mutarama 2025, abo mu Itorero Ibihame bo barakubita agatoki ku kandi bagahamya ko kitakamamajwe hifashishijwe izina ryabo.

Abo mu Ishyaka ry’Intore bo bahakana ibyo bashinjwa bagahamya ko badashobora kwamamaza igitaramo cyabo bakoresheje izina ry’abandi rwose.

Iyi ntambara y’amagambo yaroteye kuri radio Isibo mu kiganiro ‘Isibo Radar’ ubwo Intore Murayire usanzwe ari umutoza mu Itorero Ibihame by’Imana yahamyaga ko abo mu Ishyaka ry’Intore bari kwamamaza igitaramo cyabo bitwaje izina ryabo.

Ku rundi ruhande ahamya ko bahisemo iyi nzira kuko bateguye igitaramo bakiri bashya, ibyo we agereranya no kuba utaba ugishinga ikipe mu minsi mike ngo uhite uyijyana mu cyiciro cya mbere.

Ati “Mu by’ukuri baratangaje kuko bafite umutima ukomeye. Ntabwo wakumva ko ikipe yavuka igahita ikina icyiciro cya mbere itarakina icyiciro cya kabiri.”

Ni umusore uhamya ko ibyakozwe n’Itorero Ishyaka ry’Intore ari nk’uko wafata abakinnyi batagikina n’abari kwiga ukavuga ngo ushinze ikipe maze ugahita uyishora mu cyiciro cya mbere.

Murayire yumvikanishaga ko Itorero Ishyaka ry’Intore ritaramara no gushinga imizi ku buryo kugeza n’ubu hari ibitaramo batumirwamo bikarangira abababonye babitiranyije n’Ibihame by’Imana kuko hari bamwe mu babihozemo babonyemo.

Ati “Nk’ejobundi hari ubukwe bagiye gutaramamo, uwari uyoboye ibirori kuko hari babiri batatu abonyemo, ugasanga arabahamagara Ibihame by’Imana.”

Ku rundi ruhande, Murayire ahamya ko abavuye mu Itorero Ibihame by’Imana hari n’akazi kabo bagiye babatwara ndetse bafite ingero z’abakiriya babo byabayeho.

Murayire yanaboneyeho kumara impungenge abakunzi b’Ibihame by’Imana ababwira ko kuba hari abantu bane bagiye nta gikuba cyacitse, abizeza ko mu minsi iri imbere bari bubone ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye.

Asoza umwanya we, Murayire yongeye kwihaniza abagize Ishyaka ry’Intore, abasaba ko barekera aho kwamamaza igitaramo cyabo bifashishije izina Ibihame by’Imana.

Ati “Bo nibivugire Ishyaka ry’Intore, Ibihame babyihorere, n’ubabaza ku Bihame bamwihorere, kuko birahagije.”

Ku rundi ruhande Cyogere uri mu bavuye mu Itorero Ibihame by’Imana yerekeza mu Ishyaka ry’Intore, yahakanye ibyo kwamamaza igitaramo cyabo bifashishije izina ryabo.

Ati “Njye ntabwo ndi buhangane n’ibyo […] Murayire si ndi bumuvuge kandi simusuzuguye ariko si we wantoje, icya kabiri ntabwo ndi bujye gusubizanya na we gutyo ahubwo Abanyarwanda baravuga ngo uguhiga ubutwari muratabarana, reka dukoreshe ikondera n’umugara.”

Cyogere yaboneyeho umwanya wo gutumira abagize Ibihame by’Imana ngo bazitabire igitaramo cyabo barebereho, ati “Umumbwirire uti aho muheruka gutarama twarababonye,natwe muzaze dutaramane aho tugiye gutarama.”

Iyi Ntore iri mu bashinze Ishyaka ry’Intore yavuze ko Murayire atakabaye apfobya ubushobozi bwabo kuko n’ibyo Ibihame by’Imana byakoraga mu by’ukuri bari mu babiteguraga bityo ko bazi inzira bicamo kandi biteguye gukora igitaramo cyiza cyane.

Cyogere ariko ku rundi ruhande yasabye Murayire nk’umwe mu bayobozi b’Itorero Ibihame by’Imana gushyiramo intege kugira ngo iri torero ntirizigere risubira inyuma.

Aha Cyogere yanaboneyeho umwanya wo guhakana ko hari akazi k’Ibihame by’Imana bigeze batwara, asaba ko ababivuga bakabaye batanga ibimenyetso.

Cyogere wirinze gutinda mu gusubiza ibibazo avuga ko bo nk’Ishyaka ry’Intore ibibahangayikishije ari ugutegura igitaramo cyabo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 25 Mutarama 2025 bityo anaboneraho gutumira abakunzi b’umuziki gakondo.

Ikindi yasabye ni uko itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki gakondo by’umwihariko Intore bazikunda kurusha amatorero kuko ntacyo byatwara gushyigikira Ibihame by’Imana ukanashyigikira Ishyaka ry’Intore.

Iyo ugerageje gutega amatwi ibivugwa n’impande zombi, biroroshye kumva ko batandukanyijwe no kudahuza intego kuko abo ku ruhande rw’Ishyaka ry’Intore bo bahamya ko bahangayikishijwe no gukora ibyateza imbere intore, mu gihe abo mu Ibihame by’Imana bahamya ko ababavuyemo ngo bavuga ko byatewe n’uko bazanaga imishinga yababyarira inyungu ntibayumvikaneho.

Amakuru avuga ko Cyogere n’abo bari kumwe bashakaga ko amafaranga Itorero Ibihame by’Imana rikorera yajya abyazwa inyungu ku buryo byarenga guhamiriza ahubwo bagatangira gukorera n’amafaranga, ntibabyumvikane na bagenzi babo.

Nyuma y’igihe kinini cy’ibiganiro batumvikana, abarimo Cyogere, Ruti Joel,Gatore Yannick n’abandi bahitamo gusezera mu Ibihame by’Imana bashinga iryitwa Ishyaka ry’Intore ryatangiye gukora mu mpera z’umwaka ushize.

Kuva batandukana, byagiye byumvikana ko habayeho kudahuza ndetse kugeza n’ubu ruracyageretse.

Itorero Ishyaka ry'Intore ryashinzwe n'abiyomoye ku Ibihame by'Imana ryateguje igitaramo cyabo cya mbere
Gatore Yannick ari mu nkingi za mwamba zari mu Itorero Ibihame by'Imana uyu munsi uri kubarizwa mu Ishyaka ry'Intore
Cyogere ni umwe mu Ntore zavuye mu Ibihame by'Imana yerekeza mu Ishyaka ry'Intore
Ruti Joel nawe yerekeje mu Ishyaka ry'Intore
Intore Murayire yasabye abagize itorero 'Ishyaka ry'Intore' kudakomeza kwamamaza igitaramo cyabo bifashishije izina ry'Ibihame by'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .