Umuriro watse! Harmonize yavuze akari imurori kuri Jackline Wolper bahoze bakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kanama 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Rajab Abdul Kahali umaze kwamamara mu muziki nka Harmonize, yashyize hanze amabanga y’urukundo rwe na Wolper bahoze bakundana, ahishura ukuntu uyu mukobwa yamucaga inyuma n’uko yigeze kwifuza kubyarana na Diamond Platnumz, undi akabyanga.

Uyu musore yabivugiye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Dodoma kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020.

Yabanje kuvuga ko adashimishwa n’uburyo uyu mukobwa bahoze bakundana akorana ibiganiro n’itangazamakuru asebya umugore we w’umuzungukazi witwa Sarah Michelotti (wenda no kwibaruka), akavuga ko ari umuterankunga w’uyu muhanzi ndetse nta kindi yamukurikiyeho uretse amafaranga.

Harmonize yavuze ko uyu mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, yamucaga inyuma cyane ndetse yigeze kumuca inyuma ku bagabo babiri barimo umuherwe wo mu Burundi n’undi wabaga mu Bushinwa.

Yavuze ko hari igihe yigeze guha uyu mukobwa miliyoni 30 z’amashilingi ya Tanzania, amutera inkunga ngo yagure ibikorwa bye by’ubucuruzi undi akigira kuyaryohamo n’umugabo mu Bushinwa.

Ati “Ntabwo nari narigeze muvuga kuri ibi kubera ko ntakunda gutesha agaciro abagore. Nagizweho ingaruka mu buryo bukomeye ndaceceka. Ubwo najyaga muri Amerika, we yagiye mu Burundi mu bijyanye n’ubucuruzi. Mu Burundi hari umugabo wamutemberezaga muri Ranger Rover.”

Yakomeje avuga ko ubwo yabonaga amafoto y’uyu mugabo yabajije Wolper ibye nawe, undi mu gusubiza akavuga ko nta kindi bahuriyeho uretse kuba ariwe wari wamwakiriye ajya muri iki gihugu, akaba n’umuvandimwe we.

Arakomeza ati “Icyo gihe nta kintu njye nari mfite ku izina ryanjye; nta nzu cyangwa ubutaka, ariko namuhaga amafaranga. Ajya mu Bushinwa, yari ari kumwe n’umugabo nawe ngo wari uri kumutembereza. Nabonye amafoto yabo ndabakeka. Yarambwiye ngo ni inshuti ye, ntabwo bakundana. Ubu barakundana, bivuze ko babitangiye mu gihe gishize.”

Harmonize yanavuze ko yavuye muri Amerika aje gukorera isabukuru umukunzi agatungurwa no kumufatira mu cyuho n’uwo mugabo.

Ati “Ubwo navaga muri Amerika, yari ku munsi w’isabukuru ye. Namuteguriye ibirori mugurira imodoka ya Miliyoni 15 ndetse mfata n’ahantu heza ho gukorera ibyo birori muri Serena […] nabwiye mushiki wanjye kumuhamagara amubeshya ko ntahari ariko hari abantu bamushaka niko kuza arambona.”

“Yari yishimye , ubwo nari ngiye kumuha imfunguzo z’imodoka wa mugabo wo mu Bushinwa yahise ahamagara. Birababaza cyane. Ku nshuro ya mbere nahise njya muri Telefoni ye nsangamo ubutumwa bw’abagabo benshi barimo uwo mu Burundi wamubwiraga ko amukumbuye. Nararakaye ariko ntitwigeze dutandukana kubera ibyo. Naramubabariye.”

Yanavuze ukuntu Wolper yamubeshyaga ko amukunda ahubwo yishakira gukundana no kubyarana na Diamond Platnumz. Icyo gihe Diamond yakundanaga na Zari bafitanye umwana w’umukobwa, Tiffah; Wolper akamwizeza ko we azamubyarira umuhungu.

Ati “Twari turi mu birori mu rugo kwa Diamond nta kimwaro cyangwa ubwoba akajya agaragaza ko ashaka ko bakundana. Yaramubwiye ngo ari kumwe nanjye nk’ikiraro kizatuma baba inshuti magara. Ubwo natahaga, Diamond yarampamagaye ambwira mu gitondo anshaka mu rugo iwe. Ntabwo yashakaga kundeba mu maso, yashakaga kubanza gusinda mbere yo kumbwira icyo anshakira”.

Harmonize yakomeje avuga ko Diamond icyo gihe yamweretse ibimenyetso byinshi bigaragaza ko uyu mukobwa yashakaga ko bakundana birimo ubutumwa yamwandikiraga ndetse n’uko yamubwiye ko ashaka ko babyarana umwana, undi arumirwa.

Wolper na Harmonize barakundanye, batandukana mu 2017; uyu muhanzi nyuma ahita akundana n’Umutaliyanikazi Sarah Michelotti bakoze ubukwe umwaka ushize.

Harmonize yavuze ko Wolper ari we wamunanije mu rukundo rwabo
Harmonize n'umugore we w'Umutaliyanikazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .