Mu minsi ishize Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yaciye umugore we inyuma, ndetse akabyara umwana w’umukobwa yise Zulekha ku wundi mugore.
Mu magambo maremare yanditse, yariseguye arangije aravuga ati “Ukuri gutuma umuntu abohoka […] nizera ko gushyira ibi hanze nzumva mbohotse. Mbabarira mwamikazi wanjye kuba ntaratewe ishema nawe mu gihe cy’umwaka n’amezi arindwi. Mbabarira ku bwo kuba ntarakubaye hafi urwaye ku bwo gutinya kwangiza umubano wanjye n’umugore.”
Arongera ati “Naguhishe Isi ndetse ubura ubwamamare bwose njye nka so, nahawe umugisha wo kugira.”
Harmonize yakomeje avuga ko yasabye imbabazi umugore we ndetse yanamubwiye iby’uyu mwana.
Sarah na we yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko Harmonize nta mwana agira ndetse agaragaza ko ibizamini bya ADN byagiye bikorwa byagaragaje ko amaraso y’uyu mwana ntaho bahuriye.
Ati “Ibisubizo byagiye biza bigaragaza ko umwana atari uwawe, bikerekana ko utari se. kuva wananirwa kubyara umwana wawe, uri kwiyitirira umwana w’abandi.”
Yakomeje agaragaza ko Harmonize yagiye amubanira nabi ndetse akamubeshya, akamuca inyuma.
Ati “Nagukundiye kuba uwo natekerezaga ko uriwe, naguhaye ibyishimo byose ariko wowe unanirwa kunkorera nk’ibyo nkora. Wanyeretse ko uri umugabo udatanga icyubahiro, umubeshyi ndetse ukaba umuntu utazi gufata neza umugore nkanjye.”
Arongera ati “Nanyuze mu nkundo z’amafuti nyinshi. Nshyize hanze buri kimwe, buri muntu yagwa mu kantu. Wambaye amasura abiri. Ntabwo wigeze wishimira ibyo nagukoreye kandi ubu ntabwo naba nkibikeneye. Ubuzima buzakwigisha amasomo ukwiriye ku byo wankoreye ndetse ngiye kwita ku buzima bwanjye. Imana iguhe umugisha, ubu ufite igihe cyo kuba uri kumwe n’umugore wese wifuza. Gusa, nakugira inama yo gushimira no kubaha ibyo abantu bagukoreye.”
Muri Mata 2019 nibwo Harmonize yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko bazabana ubuziraherezo nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana uruzira imbereka.
Muri Nzeri uwo mwaka aba bombi bakoreye ibirori bikomeye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, byari byatumiwemo inshuti zabo hafi gusa n’abandi bo mu miryango yabo.
Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.
Mu Ukuboza umwaka 2018, ikinyamakuru Global Publishers cyanditse, ko mu gitaramo cya Wasafi Festival cyabereye ahitwa Iringa muri Tanzania, Harmonize na Wolper bari baratandukanye bemereye imbere y’abafana ko basubukuye urukundo rwabo.
Mu buryo bwatunguranye Harmonize yahamagaye Wolper ku rubyiniro, amupfukama imbere atangaza ko amugarukiye, Wolper na we ntiyigeze ajijinganya, aramwemerera dore ko byasaga n’ibyapanzwe kuko bari banamaze iminsi bakururana.
Icyo gihe mu binyamakuru bitandukanye hakwirakwiriye ko Harmonize na Wolper basubiranye bigashimangira, ugutandukaka kwe na Sarah kwari kumaze iminsi guhwihwiswa nyamara hari hashize iminsi mike Sarah ashyize hanze ifoto imugaragaza atwite.
Muri Girurasi uwo mwaka, mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96 FM y’i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri icyo gihe. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati “Ntibiraba, nta mukunzi mfite.”
Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah, icyo gihe byanatumye uyu murinzi yirukanwa.
Icyo gihe Sarah yasubije ubutumwa bwakomeje gucicikana ko aca inyuma umukunzi we avuga ko, atari umugore uteye utyo ahamya ko Harmonize ariwe mugabo we gusa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!