Uyu muhanzi azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Evolve Music Group ndetse na Trapish Music ya Ish Kevin, cyiswe “Trapish Concert II” giteganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2022 kuri Canal Olympia i Rebero.
Kwinjira mu myanya isanzwe ni 10.000 Frw, 20.000 Frw muri VIP na 30.000 Frw muri VVIP, mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 Frw.
Hari n’amatike ari gucuruzwa hagabanyijwe ibiciri kuri app ya NOKANDA na MOMO CODE 999909, aho iya 10.000 Frw ari 5.000 Frw, iya 20.000 Frw kuri 15.000 Frw naho iya 30.000 Frw ikaba igura 25.000 Frw.
Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo barimo Gabiro Guitar , Mike Kayihura , Bushali , Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.
Iki gitaramo kigiye kuba gisimbura icyari cyaburijwemo n’umujyi wa Kigali cyari cyiswe ‘The Love, Drunk & Party concert’, ku wa 19 Werurwe 2022.
Abari baguze amatike mu cyari cyateguwe mbere bemerewe kwinjira batongeye kwishyura mu gihe baba bafite icyerekana ko bari bishyuye.
Singah watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bakunzwe muri Nigeria. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya “P Classic Records” ya Peter Okoye [Mr. P].
Uyu musore w’imyaka 26 yamenyekanye mu ndirimbo nka “Teyamo”, “Balance It”, “Mon Amour”, “Somebody”, “Touching”, “Attencion” n’izindi.
Uyu muhanzi yasimbujwe Costa Titch wo muri Afurika wagombaga kuza muri iki gitaramo ariko akayoberezwa muri Kivu Fest iteganyijwe mu ntangiro za Nyakanga.
Balance it imwe mu ndirimbo za Singah zakunzwe




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!