Umuririmbyi Bobby Brown yapfushije umwana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Robert Barisford Brown, uzwi nka Bobby Brown yapfushije umwana w’umuhungu, nyuma y’igihe apfushije undi w’umukobwa.

TMZ yatangaje ko uyu muhungu we witabye Imana ari uwitwa Bobby Jr. wasanzwe iwe yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020.

Ni ubwa kabiri Bobby Brown apfushije umwana, kuko mu 2015 umukobwa we witwaga Bobbi Kristina Brown yabyaranye n’umuririmbyi Whitney Houston nawe yitabye Imana ku myaka 22. Yasanzwe aho yari atuye muri Georgia yashizemo umwuka.

Byaje gutangazwa ko uyu mukobwa yarohamye mu bwogero, bitewe no kuganzwa n’ibiyobyabwenge. Yapfuye hashize imyaka itatu na nyina Whitney Houston aguye muri Beverly Hilton Hotel.

Bobby Brown Jr. yari umwe mu bana barindwi Bobby Brown yabyaye, ubu bamaze gupfamo babiri. Yamubyaranye na Kim Ward bakundanye imyaka 11 mbere y’uko akundana na Whitney Houston. Uyu mwana yitabye Imana afite imyaka 28.

Umuririmbyi Bobby Brown yapfushije umwana
Bobby Brown yapfushije umwana nyuma y'imyaka itanu apfushije undi w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .