Umuratwa Kate Anitha witabiriye Miss Rwanda iheruka yinjiye mu buhinzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha wari mu bakobwa 20 babashije kugera mu mwiherero wa Miss Rwanda mu 2020 yahishuye ko yatangiye umwuga w’ubuhinzi nyuma y’uko asanzwe ari umwe mu myuga yunguka kandi yamufasha mu ntego ze zo kwigira.

Ubusanzwe Umuratwa Anitha ni umunyeshuri muri kaminuza akaba n’umwe mu bakobwa bakunze kugaragara mu marushanwa y’ubwiza. Usibye Miss Rwanda yitabiriye, kuri ubu ari guhatana muri Miss Supranational akaba umwe mu bari gushakisha itike yo guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, Umuratwa Anitha yahishuye ko yatangiye umwuga w’ubuhinzi, agamije gushaka icyo yakora kimwunganira mu byo akenera umunsi ku wundi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuratwa yagize ati “Njye mu buzima sinkunda gusaba, yewe n’ababyeyi banjye kubasaba birangora. Nahoraga ntekerezaga ikintu nakora kigatuma mbasha kubona ibyo nshaka byose ariko mbyihaye, nsanga nta kazi gahoraho nakora kuko ndi umunyeshuri, natekereza ibindi byo gukora nkumva ntibihura neza, rimwe rero nibwo naje kwigira inama yo kugana mu buhinzi.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe yamaze atekereza icyo yakora yasanze ubuhinzi ari kimwe mu byunguka neza, ahita yiyemeza kubyinjiramo gutyo.

Ubuhinzi bwe abukorera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Ati “Nabanje kubaza ahantu hera neza hanaboneka imirima yo gukodesha kuko njye ntayo mfite, bandangira i Kayonza. Nyuma yo kubona ibihera neza natangiye gushaka abakozi nshyiraho n’umuntu wajya umfasha kubikurikirana, duhita dutangira.”

Uyu mukobwa winjiye mu buhinzi mu mezi atandatu ashize, amaze kurya ku musaruro wa mbere, avuga ko ari ibintu yabonye byunguka akurikije ayo yashoye n’ayo yinjije.

Nubwo yari afite ubushobozi buke butatumye atangirana umuvuduko mwinshi, avuga ko uko iminsi izajya igenda yicuma azagenda yaguka mu mwuga mushya yatangiye.

Ikindi uyu mukobwa avuga ni uko ubwo yabitangiraga yumvaga agiye gukora akantu gato, ariko umusaruro wa mbere yakuyemo watumye atekereza kwagura ibikorwa bye kuko yasanze abyitayeho byamugirira akamaro mu buzima.

Umuratwa yavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa batekereze ibyo bakora bikabafasha kubona ubushobozi bwunganira ababyeyi.

Ahamya ko byabarinda kugwa mu mitego y’ababashukisha ibintu bitandukanye batabashije kwigurira cyangwa kugurirwa n’imiryango yabo.

Umuratwa Kate Anitha ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda rya 2020
Umuratwa winjiye mu buhinzi ahamya ko burimo inyungu
Uyu mukobwa yakanguriye bagenzi be gukangukira gushaka imirimo bakora bikabafasha kunganira imiryango yabo
Umuratwa Anitha ni umwe mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .