00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuratwa Anitha werekeje muri Miss Supranational yiteguye kwambara bikini (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational mu 2021, yavuze ko yiteguye gukora igishoboka cyose ngo azahagararire u Rwanda neza muri iri rushanwa rizabera muri Pologne.

Uyu mukobwa wahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Kanama 2021, mu kiganiro yahaye IGIHE mbere y’urugendo rwe yavuze ko kuba yaratwaye iri rushanwa byamufashije.

Ati “Nabaye umuntu mukuru cyane, nariyubatse nubaka n’abandi. Nahamya ko hari abantu mfite aho nakuye. Bino bintu bituma waguka ahantu ndetse no mu bukungu.”

Yavuze ko ikintu cyose afite azagitanga kugira ngo ahagararire neza u Rwanda ariko agasaba amaboko y’Abanyarwanda ngo bazamufashe.

Uyu mukobwa avuga ko yiteguye neza kunga mu byo bakuru be bitabiriye iri rushanwa bakoze.

Ageze ku kwambara bikini bikunze kutavugwaho na benshi yavuze ko yiteguye kuyambara kuko azakora ibishoboka byose ngo yitware neza.

Ati “Ntabwo bishoboka kuba wagiye mu irushanwa bambaramo [bikini] ntuyambare. Icyiza kiriho ni uko wajya mu irushanwa wambaramo bikini ntuyambare. Njye bikini ndayambara kuko ikoreshwa ku mazi. Bikini isanzwe ni ko nzayambara. Icya mbere ni ugukora igishoboka cyose ngo ibendera ry’igihugu rizamuke. Nta kintu bizampinduraho kuko ni umwambaro wo ku mazi. Amagambo ntacyo azantwara.”

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y’uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira bagera kuri 38.

Mu bazitabira harimo uwo muri Peru, Kenya, u Buhinde, Argentine, Suriname, Slovakia, Ghana, u Buyapani, Panama, Canada, Iceland, Namibia, Espagne, Brésil, Nepal, Croatia, u Bushinwa, Bahamas, u Bwongereza n’ibindi.

Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 [n’ubwo uyu mwaka bizarengaho gato 60 ntibigere kuri uyu mubare akenshi wari usanzwe uzwi] bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 yari Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagiye Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 , Uwase Clémentine mu 2018 ndetse na Umunyana Shanitah uheruka muri iri rushanwa mu 2019.

Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Umuratwa yagiye muri iri rushanwa avuga ko azakora ibishoboka byose agahesha u Rwanda ishema
Uyu mukobwa yavuye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021
Yavuze ko yiteguye kwambara bikini. Uyu mwambaro wakunze kuvugisha benshi bitewe n’amahitamo yo kutawambara cyangwa kuwambara mu bitabiriye iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .