Umuratwa Anitha wabaye Miss Supranational yatangiye urugendo rwo kwitegura guhagararira u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Mata 2021 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha uheruka kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, asimbuye Umunyana Shanitah wari ufite iri kamba kuva mu 2019 yatangiye imyiteguro ye yo kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa muri Pologne.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwitegura kare abigiriwemo inama n’abategura Miss Supranational mu Rwanda cyane ko iyo umukobwa yitabiriye iri rushanwa muri Pologne hari bimwe asabwa kuba azi ku gihugu cye.

Ati “Ntabwo wahagararira igihugu utakizi neza. Zimwe mu ntego za Miss Supranational harimo guteza imbere ubukerarugendo. Hari amageragezwa abakobwa iyo bageze muri Pologne bakora yo gutaka igihugu bakomokamo. Ntiwataka ikintu utazi neza niyo mpamvu natangiye gutembera igihugu cyose ngo nkimenye byimbitse kuko hari ahantu henshi ntazi.”

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye ingendo zitandukanye asura ahantu nyaburanga cyangwa ahabumbatiye amateka y’igihugu kugira ngo abyirebere aho kujya abyumva akanabibona mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Yasuye ibyiza nyaburanga biherereye mu Karere ka Rubavu aho yasuye Ikiyaga cya Kivu, anagirana ibiganiro byihariye na nyiri hoteli zizwi ku izina rya Paradi Hotel Nyiramongi Odette.

Miss Umuratwa Anitha muri uru rugendo yari aherekejwe n’ibisonga bye. Yavuze ko ateganya no gusura ahandi hantu hatandukanye mu minsi iri imbere ariko akaba atarahategura neza.

Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational byabereye muri Century Park i Nyarutarama, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021.

Iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ibirori byo gutanga ikamba byatambutse mu buryo bwa Live kuri shene ya YouTube ya IGIHE.

Urusaro Carine Princess ni we wabaye umukobwa wabanye neza n’abandi muri iri rushanwa, Nyampinga ukunzwe cyane cyangwa Miss Popularity yabaye Uwase Denyse wari ufite nimero rimwe.

Igisonga cya Kabiri mu irushanwa rya Miss Supranational yabaye Urusaro Carine Princess wari wambaye nimero kabiri. Igisonga cya Mbere yabaye Uwase Denyse ufite nimero imwe.

Umuganwa Carine yambitswe ikamba rya Miss Supra model ikamba rihabwa uwagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli mu gihe Ineza Charlene yegukanye ikamba rya “Influencer & Talent Show”.

Umuratwa ari kwitegura guserukira u Rwanda mu mpera z'uyu mwaka hatagize igihinduka
Umuratwa Kate Anitha na bagenzi be basuye ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Kivu
Aba bakobwa barajwe ishinga no kumenya u Rwanda rwose n'ibyiza birutatse
Ineza Charlene na nyiri hoteli zizwi ku izina rya Paradi Hotel
Umuganwa Carine na nyiri hoteli zizwi ku izina rya Paradi Hotel Nyiramongi Odette
Umuratwa yari yitwaje n'ikamba rye yambitswe ubwo yegukanaga Miss Supranational
Umuratwa Anitha yagiranye ibiganiro byihariye na nyiri hoteli zizwi ku izina rya Paradi Hotel Nyiramongi Odette
Uwase Denyse wabaye igisonga cya mbere ari kumwe na nyiri hoteli zizwi ku izina rya Paradi Hotel Nyiramongi Odette

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .