00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuratwa Anitha ari mu myiteguro ya nyuma ya Miss Supranational

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kanama 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational mu 2021 ari kwitegura guserukira u Rwanda ku rwego rw’Isi.

Umuratwa ari mu myiteguro yo kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza kuri 21 Kanama aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Uyu mukobwa arateganya kwitabira irushanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama, aho azahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe mu masaha ya ni mugoroba. Yari aherutse kujya muri Tanzania gushaka ibyangombwa bizatuma abona uko agera muri Pologne aho irushanwa rizabera.

Umuratwa yavuze ko yiteguye kwitwara neza ariko asaba abanyarwanda kubimufashamo kuko biri mu bizatuma akomeza kuza imbere mu majwi.

Ati “Abanyarwanda nabasaba gukomeza kunshyigikira bantora kuko aribyo bizatuma nitwara neza muri iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri.”

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukaba wamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y’uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira bagera kuri 38 barimo Umuratwa.

Mu bazitabira harimo uwo muri Peru, Kenya, u Buhinde, Argentine, Suriname, Slovakia, Ghana, u Buyapani, Panama, Canada, Iceland, Namibia, Espagne, Bresil, Nepal, Croatia, u Bushinwa, Bahamas, u Bwongereza n’ibindi.

Mu 2011 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 [n’ubwo uyu mwaka bizarengaho gato 60 ntibigere kuri uyu mubare akenshi wari usanzwe uzwi] bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 , Uwase Clémentine mu 2018 ndetse na Umunyana Shanitah uheruka muri iri rushanwa mu 2019.

Umuratwa arabura amasaha make ngo yerekeze muri Pologne
Uyu mukobwa aheruka kuvuga ko intsinzi ye iri mu biganza by'abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .