Ange Dababy uzwi mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye yemereye IGIHE ko amaze igihe yiyunze n’uyu musore bamaze igihe bagiranye utubazo mu rukundo.
Ati "Twariyunze, ibyo twari twapfuye byo ni utubazo abantu bakundana bakunze gupfa, nawe urabizi."
Muri iyi minsi Zilha ari gufata amashusho y’indirimbo izagaragaramo umukunzi we Ange Dababy. Amafoto bari gufata akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Nyakanga 2022 nibwo hadutse inkuru z’urukundo rw’uyu muraperi ndetse na Ange Dababy uzwi mu ndirimbo z’abahanzi nka ’Iyallah’ na ’No’ za Okkama, na Nyoola ya Bruce Melodie.
Icyakora, urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi bituma mu mpera z’umwaka ushize batandukana, nubwo nyuma baje kwicara bakemeranya gusubukura iby’urukundo rwabo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!