00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi yakatiwe urwo gupfa, Koffi Olomide yivana mu matora: Avugwa hanze mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 April 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Muri izi ntangiriro z’icyumweru, amakuru ni menshi mu myidagaduro yo hirya no hino ku Isi, abimburiwe n’umuraperi wo muri Iran wakatiwe urwo gupfa, umuhanzi Koffi Olomide wivanye mu matora ya Sena ndetse na Eric Omondi uri kubaza inkuge nk’imwe ya Nowa muri Bibiliya…

Ni inkuru zigaruka ku makuru avugwa mu bihugu bitandukanye muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi yose.

Umuraperi wo muri Iran yakatiwe urwo gupfa…

Umuraperi w’Umunya-Iran Toomaj Salehi, yakatiwe urwo gupfa nyuma yo gukora indirimbo inenga imyitwarire ya Guverinoma ya Iran ikomeje kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu.

Iki gihano cyakatiwe uyu muraperi cyateje impagarara ku isi yose ndetse mu bihugu bitandukanye bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa n’ahandi habereye imyigaragambyo hamaganwa iki cyemezo urukiko rwafatiye uyu muhanzi.

Koffi Olomide yavanye ‘Candidatire’ ye mu matora ya Sena

Muri Werurwe uyu mwaka umuhanzi Koffi Olomide yari yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba umusenateri mu gace ka Ubangi y’Amajyepfo, aho yagombaga kuba ahagarariye ishyaka rya AFDC (Alliance des Forces Démocratiques du Congo).

Uyu muhanzi usanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumna yatunguranye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata, atangaza ko yikuye muri aya amatora.

Eric Omondi ari kubaka inkuge

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya Eric Omondi, yatangaje benshi nyuma yo kugaragara ari kubaka icyo yise ‘inkuge’, aho atangaza ko yabitekereje mu rwego rwo gucungura abanyagihugu cye bari mu kaga muri iki gihe kubera imvura imeze nabi muri Kenya.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhanzi yatangiye imirimo yo kubaka, gusa ntabwo ahantu ari kubaka iyi nkuge haramenyekana.

Beyoncé n’umukobwa we bagiye guhurira muri filime

Umukobwa wa Beyoncé mukuru na Jay-Z bise Blue Ivy Carter, agiye kugaragara muri filime ‘Mufasa: The Lion King’; agiye guhuriramo na nyina. Kuri uyu wa Mbere nibwo byamenyekanye ko uyu Blue Ivy agiye kugaragara muri iyi filime y’imirwano.

“Mufasa: The Lion King” izajya hanze ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka aho ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Barry Jenkins, mu gihe yanditswe na Jeff Nathanson, igatunganywa na Walt Disney Pictures na Pastel Productions.

Ibya Britney Spears bikomeje kuba agatereranzamba…
Mu mpera za Nzeri 2021 nibwo se wa Britney yambuwe uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi [Conservatorship], ariko iki cyemezo giheruka kwemezwa burundu mu minsi yashize.

Britney Spears nyuma yo guhabwa ubwigenge, TMZ yatangaje ko amakuru yahawe n’inshuti ze za hafi, ari uko atorohewe n’ubuzima ndetse akaba afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye ndetse n’iby’amafaranga.

Taylor Swift akomeje guca agahigo kuri Billboard

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Taylor Swift mu minsi ishize yashyize hanze album nshya yise “The Tortured Poets Department’’. Ni album ikomeje guca agahigo mu buryo butandukanye kubera ukuntu indirimbo ziriho zakiriwe.

Kuri ubu indirimbo ziriho zaciye agahigo kuri “Billboard Hot 100 songs chart’’, aho indirimbo icumi ziri mu ziyigize zihariye imyanya 10 ibanza kuri uru rutonde rudapfa kugibwaho n’ubonetse wese.

Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi yihariye imyanya 10 ku rutonde rwa Billboard.

Chris Brown akomeje kuvugisha benshi

Umuraperi Quavo yataramiye imbere y’abakunzi babarirwa muri mirongo bitabiriye igitaramo yakoreye muri Hartford Healthcare Amphitheater, inyubako iherereye mu Mujyi wa Bridgeport utuwe n’abaturage benshi muri Leta ya Connecticut.

Amashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, agaragaza igitaramo cy’uyu muraperi cyitabiriwe n’abantu batagera mu ijana mu gihe aho yari kugikorera hakira abarenga 5700.

Kubura abantu muri iki gitaramo byamaze kugerekwa kuri Chris Brown uri gushinjwa kuba yaraguze amatike menshi bigatuma abakunzi ba Quavo babura uko bitabira.

Suge Knight yavuze ku byaha bishinjwa P.Diddy

Suge Knight wamamaye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika yavuze ko, ibitekerezo byamujemo ubwo yumvaga inkuru za P.Diddy yatekereje ku bana b’uyu mugabo. Ati “ Ikintu cya mbere cyanje mu mutwe byari abahungu be n’abakobwa be. Ikintu natekereje byari ku bana be. Ikiriho ni kimwe numvaga ari umunsi mubi kuri Hip Hop kuber byatumye twese tugaragara nabi.’’

P.Diddy amaze iminsi ari kugarukwaho nyuma yo gushinjwa n’abagore n’abagabo ibyaha byerekeranye no gufata ku ngufu. Ni ibirego byakajije umurego guhera mu mwaka ushize biturutse ku cyabanje gutangwa n’umuririmbyi Casandra Elizabeth Ventura Cassie, wabanye bya hafi igihe kinini n’uyu muraperi, ariko nyuma baza gutangaza ko bahisemo kubikemura mu bwumvikane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .