Mu butumwa umuryango we wanyujije ku rukuta rwa Instagram, wemeje iby’urupfu rwe uvuga ko Isi ihombye umuhanzi ukomeye.
Umuryango wasohoye itangazo ugira uti "Ijoro ryakeye, Isi yabuze umunyamutima mwiza. FatMan Scoop ntabwo yari umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Isi wenyine, ibirenze ibyo yari umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti."
"Yatumaga duhorana akanyamuneza mu buzima bwacu, yari isoko yo gufasha, imbaraga zidahungabana ndetse n’umwete. FatMan Scoop yari azwi ku Isi nk’umuntu ufite ijwi rikundwa na benshi"
Ubwo Scoop yari ari ku rubyinuro yabaye nk’uzungereye arangije ajya inyuma y’uwavangaga imiziki (DJ) arangije aboneka yitura hasi, nyuma ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko yitabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!