Umuraperi Tyga yajyanywe mu nkiko kubera kunanirwa kwishyura ubukode

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Micheal Ray Stevenson wamamaye nka Tyga yajyanywe mu nkiko kubera kunanirwa kwishyura inzu ndetse no kwangiza ibintu bimwe na bimwe biyirimo.

TMZ yatangaje ko uwakodeshaga uyu muhanzi yamujyanye mu nkiko nyuma yo kunanirwa kwishyura no kwangiza inzu yabagamo mu gihe cy’umwaka. Ararega ashaka kwishyurwa ibihumbi $ 200.

Nyir’inzu akomeza avuga ko uyu muhanzi yashyize ibikoresho byifashishwa mu kibuga cya Basketball mu rugo rwe ndetse yarangiza agahindura ibifungishwa inzu, nyamara nyir’inzu we ntabimenyeshwe cyangwa ngo asabwe uburenganzira.

Akomeza avuga ko yagerageje kwiyunga na Tyga muri Gicurasi ariko undi akagaragaza ko atabikeneye. Ubu ari kumurega kuba yarishe amasezerano bagiranye ndetse akaza kumwangiriza.

Mu 2016 nabwo uyu muhanzi yajyanywe mu nkiko na ba nyir’inzu benshi bamushinja kurenga ku masezerano no kutabishyura. Mu 2013 nabwo yigeze kujyanwa mu rukiko Jason Arasheben ukora imirimbo amushinja kwanga kumwishyura ibihumbi $200 by’isaha ya zahabu n’ishene yambarwa mu ijosi.

Abavugizi b’uyu muhanzi nta kintu baratangaza kuri ibi birego byose biri kumuvugwaho.

Umuraperi Tyga yajyanywe mu nkiko kubera kunanirwa kwishyura ubukode

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .