Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2025, mu bitaro bya ‘Clinic de mont Nyamagumba’ havugijwe impundu nyuma y’uko umubyeyi witwa Mpinganzima Aisha Mignone yibarutse umwana w’umukobwa wanahise ahabwa izina rya Ngenzi Wase Raina Enora.
Uyu mubyeyi ni umugore w’umuraperi Taykun Degree, wari ugiye mu byishimo by’uko yibarutse imfura ye n’uyu mubyeyi bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banatangiye kubana nk’umugore n’umugabo nubwo batarakora ubukwe.
Taykun Degree yabwiye IGIHE, ko uyu mukobwa babyaranye batangiye gukundana muri Kamena 2023 bahuriye mu kigo ‘Ellen Campus of The Diana Fossey Gorilla Fund’ aho bahuriye mu kazi cyane ko bose bakorana.
Taykun Degree witabiriye irushanwa rya ‘East African Got Talent’ agitangira kaminuza, nyuma yo kutabasha kuritsinda yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo aba ashyize ku ruhande iby’umuziki.
Nyuma yo kurangiza amasomo mu 2022, Taykun Degree wize ibijyanye na ‘Zoology and conservation’ yaje kubona akazi mu kigo cya ‘Diana Fossey Gorilla Fund’ ari naho yahuriye n’umugore we mu 2023 ndetse bahita biyemeza kubana nubwo batarakora ubukwe.
Ku rundi ruhande kuva arangije amasomo yahise asubukura ibikorwa by’umuziki icyakora aracyahanganye no gucengeza imiziki ye mu mitima y’abakunzi b’umuziki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!