00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Shizzo n’Umunyamakuru Tessy bakomeje guca amarenga y’urukundo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 December 2024 saa 01:30
Yasuwe :

Umuraperi Shizzo n’Umunyamakuru Tessy wa Isango Star usanzwe azwi cyane mu kiganiro ‘This&That’ gitambuka kuri YouTube, bakomeje guca amarenga y’urukundo.

Mu ijoro ryo ku wa 6 Ukuboza 2024, Tessy yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Shizzo ahantu mu muhanda, ayaherekesha utumenyetso tw’imitima ubusanzwe twifashishwa mu kugaragaza urukundo.

Aya mashusho yagiye hanze akurikira ayo bafatiye mu gitaramo ‘Shine Boy Fest’ cyabereye muri Camp Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bagaragarizanyaga urugwiro, uyu muraperi aba ari naho ahera ayaherekesha ijambo ry’Icyongereza ‘Soulmate’ ugenekereje mu Kinyarwanda yashakaga kuvuga "Inshuti magara".

Icyakora nubwo bamaze iminsi baca amarenga y’urukundo hagati yabo, yaba Shizzo na Tessy iyo muganiriye babihakanira kure, buri umwe agahamya ko ari inshuti y’undi aho kuba bakundana.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu myaka ishize ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.

Umunyamakuru wa Isango Star, Yvonne Kayitesi, umaze kubaka izina nka Tessy utarakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, ni umwe mu bakora mu kiganiro Isango na Muzika ku Isango TV no muri Sunday Night.

Shizzo na Tessy bitabiriye igitaramo cya Davis D bari kumwe
Tessy na we yaciye amarenga ko yaba yarihebeye Shizzo
Shizzo asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Tessy asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star mu biganiro by'imyidagaduro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .