Ni ishimwe uyu muhanzi yatanze arinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu butumwa bugaragaza ko atangiye umwaka mushya ashimira Imana yamurinze urupfu.
Ati "Ndumva nishimye atari ukubera ko mfite amafaranga ahubwo kuko ubu meze neza nkikijwe n’abantu nkunda. Umwaka ushize byari ibisazi, natakaje impanga yanjye nanjye habura gato ngo mbure ubuzima bwanjye kubera heroine. Nyagasani ni wowe mbikesha."
Ni ubutumwa bw’ishimwe uyu muraperi atangaje mu gihe yari amaze igihe asa n’uwaburiwe irengero mu muziki cyane ko nta ndirimbo yaherukaga gusohora. Ubu butumwa ariko yaje kubusiba.
Mazimpaka Prime witegura kuzuza imyaka 28, ni umwe mu banyempano bahambaye ariko batabashije kugeza kure impano zabo.
Iyo umubajije umubare w’indirimbo amaze gukora, Prime Mazimpaka avuga ko bigoye kuzibara kuko ari nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!