Kenya: Umuraperi Prezzo yasambanyijwe n’abagore batatu ajyanwa mu bitaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Umuraperi wo muri Kenya, Jackson Makini wamamaye ku izina rya Prezzo yajyanywe mu bitaro nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagore batatu babanje kumuha ibiyobyabwenge bya Cocaine bavanzemo Viagra.

Abahanga bagaragaza ko Viagra ari umuti utera akanyabugabo abagabo bafite ibibazo byo gutera akabariro.

Bivugwa ko uyu muti wifitemo ubushobozi bwo kwagura no gutuma imitsi y’ubugabo ihaguruka vuba, bisobanuye ko icyo gihe amaraso yoherezwa mu gitsina ku muvuduko n’ubwinshi budasanzwe.

Prezzo warimo asangira n’aba bagore batatu bivugwa ko bamuvangiyemo Viagra muri Cocaine atabizi, nyuma baza kumufata ku ngufu.

Ikinyamakuru Swahili Times cyatangaje ko Polisi yahise ita muri yombi abo bagore batatu aho bagiye kubazwa iki cyaha bakekwaho.

Prezzo ni umuraperi ukomeye muri Kenya akaba yaranamenyekanye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yitabiraga Big Brother Africa.

Mu Ukuboza 2017 yagaragaye cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nyuma yo kugaragara mu mafoto ari mu maguru y’umuhanzikazi Asinah Erra aho bivugwa ko barimo bakorana indirimbo.

Jackson Makini wamamaye ku izina rya Prezzo yajyanywe mu bitaro nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagore batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza