Umuraperi Panda Gerard wo ku Nkombo, yahishuye uko yararitse ikirwa cyose ko agiye i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Buri wese waturutse mu cyaro afite ubuhamya bw’umunsi we wa mbere akandagira ku butaka bwa Kigali, benshi iyo bamaze kumenyera umurwa ntibatinyuka kuvuga uko byari byifashe ariko biba ari ibicika kuri benshi iyo bamenye ko bari burareyo.

Ibi ni nako byagendekeye umuraperi Panda Gerard wo ku kirwa cya Nkombo uherutse gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Nkombo Trap’.

Buri buke akerekeza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, uyu muraperi yahishuye uko yararitse abatuye Ikirwa cy’iwabo urugendo rwe.

Uyu muraperi wakandagiye i Kigali bwa mbere mu mezi make ashize ubwo yari agiye kuhakorera iyi ndirimbo aherutse gusohora, yahishuye ko ibyumweru bibiri yamaze mu mujyi wa Kigali aribyo bintu byamushimishije mu buzima.

Ni umunyempano wari warabuze ubufasha

Mu rungano rwe, bari bamuzi nk’umuraperi ufite impano. Panda abihamya ashingiye ku buryo bamutumyeho bamenye ko hari abantu bagendereye Ikirwa bifuza kubona umunyempano wo gushyigikira.

Ati “Umunsi umwe abantu bo muri Max Med baje ku kirwa, imvura iragwa biba ngombwa ko bugama, aho bari bugamanye bifuje kubona abantu bafite impano zitandukanye, bitewe n’uko abantu benshi ku kirwa bari bazi neza ko mfite impano bahise bampamagara.”

Uyu musore yavuze ko akigera ahari hugamye ubuyobozi bwa Max Med (sosiyete yiyemeje kumufasha), bamusabye kubereka impano ye.

Panda ufite impano yo kuririmba mu njyana ya Rap mu Mashi (Ururimi rukoreshwa ku Nkombo) yahise atangira kubereka ibyo ashoboye. Nyuma yo kunyurwa, ubuyobozi bwa Max Med bwamwemereye ko bugiye kumufasha mu buryo bwose akagaragaza impano ye.

Umunsi yabwiwe ko agomba kujya gukorera indirimbo i Kigali yaraye adasinziriye

Nyuma y’iminsi mike agaragaje impano ye, ubuyobozi bwa Max Med bwamumenyesheje ko agomba kujya i Kigali gukora indirimbo ye ya mbere.

Panda avuga ko hafi ikirwa cyose cyaraye kizi ko azajya i Kigali. Ati ”Bwari ubwa mbere ngiye kujya i Kigali, buri muntu wese ugiyeyo ikirwa kirabimenya. Nazengurutse ahantu henshi mbabwira ko ngiye mu murwa mukuru w’u Rwanda. Yari inkuru nziza inakomeye.”

Uyu muraperi yavuze ko umunsi nyir’izina wo kujya i Kigali yaraye adasinziriye, yibaza ku rugendo rwe.

Kuva ku kirwa kugera mu mujyi wa Kigali, rwari urugendo rw’amateka kuri we. Mu modoka yari umusore ufite amatsiko yo kumenya byinshi, abo bari kumwe yari yabazengereje agenda ababaza buri gasozi bagezeho.

Akigera Nyabugogo, ngo amaso yayahanze mu kirere yitegereza inyubako ndende yari abonye bwa mbere n’amaso ye.

Byamusabye kujya ahagarara akitegereza imihanda minini inyuramo imodoka nyinshi n’uruvunge rw’abantu baba banyuranamo atari amenyereye.

Kugera i Kigali bwa mbere ni cyo kintu cyamushimishije mu buzima

Uyu musore wari ukandagiye bwa mbere ku butaka bwa Kigali, yahamaze ibyumweru bibiri byamubereye igihe cy’ibyishimo bikomeye mu buzima bwe.

Ati “Covid-19 yari imaze igihe ihangayikishije buri wese, ariko njye byarangiye nishimye bwa mbere mu buzima kuko nageze i Kigali.”

Akigera i Nyamirambo aho yagombaga gukorera indirimbo ye, Panda yatunguwe n’uko yatangiye kubona n’amaso ye abahanzi yari amenyereye kubona mu ndirimbo zabo.

Ati “Nibwo bwa mbere narimbonye Uncle Austin, namusanze kuri studio mwibonera n’amaso yanjye.”

Panda yageze i kigali yifuza kubona inyubako zamamaye nka Kigali Convention Centre na Kigali Arena, ubuyobozi bwa Max Med bwamutembereje kuri izi nyubako.

Kwibonera n’amaso izi nyubako zubatse izina iwabo, byari ibyishimo kuri Panda nubwo avuga ko atabashije kuzinjiramo.

Nubwo Kigali yamubanye nziza, Panda ntazibagirwa uburyo amafunguro y’aho yabanje kumugora, yahishuye uko yabuze ibiryo iwabo bamenyereye bituruka mu mazi.

Ati”Bitewe n’uko i Kigali hataba amazi magari biragoye kuhabona ibiryo nari menyereye iwacu, hari nk’icyo bita Kabambari, kiva mu mazi natunguwe no gusanga inaha kitahaba.”

Usibye Kabambari ariko uyu musore yatunguwe bikomeye no kurya ‘Potage’ kuko atari ayizi.

Kugeza ubu uyu musore amaze gukora indirimbo yise ‘Nkombo Trap’ yasohokanye n’amashusho yayo, avuga ko kimwe mu bintu yifuza kugeraho mu muziki harimo kumenyekanisha ururimi rw’iwabo.

Ni umusore yakuze akunda Riderman bikomeye ariko akaba n’umufana wa Bruce Melodie cyane ko ari umwe mu bagezweho iwabo.

Ikiganiro na Panda Gerard

Reba indirimbo "Nkombo trap" ya Panda Gerard

Umuraperi Panda Gerard uherutse gutungurana agaragaza impano yo kurapa mu Mashi
Uyu muraperi yavuze ko ikintu cya mbere cyamushimishije ari umunsi wa mbere yageze i Kigali
Panda Gerard avuga ko yifuza kumenyekanisha ururimi rw'iwabo, ari nayo mpamvu arirwo arirambamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .