Muri iki kiganiro yashakaga kumvikanisha ko ari umuntu ugira urukundo, bityo yahisemo kuvana Diddy nka rimwe mu mazina yavukanye mu byangombwa bye, akarisimbuza ‘Love’.
Uyu mugabo iri zina rye umuntu ashatse yarisanisha n’abagore yakundanye na bo, kuko abazwi mu itangazamakuru ari benshi dore ko barenga 10.
Bigaragazwa n’ukuntu muri buri kiragano ukurikiranye neza usanga yaragiye agiramo umukunzi, kuva akiri muto mu myaka 20 kugeza ejo bundi ubwo yakundanaga na Yung Miami batandukanye umwaka ushize muri Mata.
Kuri ubu, uyu mugabo w’imyaka 54, guhera ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 16 Nzeri, ari mu buroko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
IGIHE yakusanyije abagore batandukanye babaye abakunzi be, bamwe bakarambana abandi bakabana by’igihe gito.
1.Misa Hylton Brim
Misa Hylton Brim ni umwe mu bahanzi b’imideli bamamaye mu myaka yo mu 1990. Azwi nk’umwe mu bagore bakundanye na P. Diddy biga mu mashuri yisumbuye, akaba na nyina w’umwana babyaranye witwa Justin Combs mu 1993, ari na we mfura ya P. Diddy.
Uyu mugore na we ntabwo yabanye igihe kinini na Diddy ndetse n’umwana babyaranye, akenshi yarezwe n’uyu mugabo mu rugo iwe. Ubwo Kim Porter yitabaga Imana, yagaragaje agahinda kenshi amuvuga nk’umugore wamufashije mu mikurire y’umwana yabyaranye na Diddy.
Ati “Kim, mu 20 twafatanyije kurera abana bacu turi kumwe, ubwenge ntabwo burakira ko ugiye ntazongera kukubona. Warakoze kuba mama wa kabiri ku mwana wanjye Justin ukamukunda kimwe na Niko na Madison [aba ni abandi bana ba Misa Hylton Brim].”
2.Kim Porter
Kimberly Porter wamenyekanye nka Kim Porter, ni umunyamideli wakanyujijeho na P. Diddy karahava, kuko yakundanye na we kuva mu 1994. Mu rukundo rwabo akenshi bagiye bakunda gushwana bakongera bakiyunga. Bakundanye kuva mu 1994 kugeza mu 1999 ubwo yacudikaga na Jennifer, baza gushwana Porter abaha rugari.
Bongeye gusubirana mu 2003 ariko mu 2007 ruza kugera ku ndunduro.
Bafitanye abana batatu barimo impanga z’abakobwa zavutse mu 2006, Jessie James na D’Lila ndetse n’umuhungu witwa Christian Combs wavutse mu 1998.
Uyu mugore yitabye Imana ku wa 16 Ugushyingo 2018. Icyo gihe yari amaze iminsi arwaye indwara zirimo iz’ubuhumekero. Yapfuye afite imyaka 47.
3.Jennifer Lopez
Iyi ni nimwe muri ‘Couple’ z’ibyamamare zikomeye zabayeho hagati y’umyaka wa 1990 na 2000. Mu 1999 P. Diddy yatangiye kureshya Jennifer Lopez nyamara uyu mugabo yari akiri kumwe na Kim Porter waje gufata umwanzuro wo gutandukana n’uyu mugabo, amuha rugari.
Jennifer Lopez yigeze kuvuga ko bakundanye mu gihe P. Diddy yari ari mu gihe cy’ubusazi.
Ati “Twakundanye ari mu gihe cy’ubusazi [...] murabizi twarakuranye muri Bronx. Icyo gihe yari ari mu bihe bye by’ubucuruzi mu muziki kandi yari amaze kugwiza ubutunzi. Njye ni bwo nari ndi gutangira gukora album ya mbere ubwo twahuraga.”
“Yabaye umuntu wamfashije muri icyo gihe. Twagiranye umubano umeze nk’urimo ubusazi, warangiriye mu byishimo. Ni igihe navuga ko numva cyari gikenewe. Yari akwiriye kuba mu buzima bwanjye muri icyo gihe akanyigisha ubucuruzi bw’umuziki n’umuhanzi wa nyawe nashakaga kuba we mu ruganda rw’umuziki.”
Aba bombi batandukanye ku munsi w’abakundana mu 2001. Nyuma Jennifer yumvikanye avuga ko yahisemo ko batandukana kuko atigeze abona ubuzima bw’umuryango yashakaga ubwo yari kumwe n’uyu muraperi.
4.Sarah Chapman
Sarah Chapman na P. Diddy bakundanye mu ntangiro za 2000. Aba bombi babyaranye umwana witwa Chance Combs, wavutse mbere ho gato y’impanga D’Lila na Jessie za Diddy na Kim Porter. Sarah Chapman yakundanye na Diddy mu gihe yanakundanaga na Jennifer Lopez.
Urukundo rw’aba bombi ariko ntabwo rwarambye kuko nyuma yo kwibaruka Chance Combs, Sarah Chapman yahisemo gutandukana n’uyu mugabo wabaye ikirangirire ku isi yose.
5.Naomi Campbell
P. Diddy nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez yahise akundana na Naomi Campbell icyo gihe wari uri mu bakobwa bagezweho.
Inkuru z’uko bakundana zatangiye guhwihwiswa muri British Vogue mu 2001, ariko mu 2002 ni bwo bivugwa ko bakundanye bya nyabyo nubwo nta n’umwe wigeze yemeza cyangwa ngo ahakane iby’urukundo rwabo muri icyo gihe.
6.Cassie
Cassie Ventura wamamaye nka Cassie ni umwe mu bakundanye na P. Diddy. Uyu mugore yakundanye na P. Diddy washinze Bad Boy Records mu 2007 ubwo yamaraga gutandukana na Kim Porter. Bagiye bakundana bashwana mu buryo bw’ibanga gusa mu 2012 ni bwo bagaragaje ko bakundana baza gutandukana mu 2018.
Batandukanye nyuma y’aho P. Diddy agaragaje ubushake buke bwo kuba yamwambika impeta bakazabana ubuziraherezo, uyu mugore w’imyaka 38 na we ahitamo gukuramo ake arigendera.
Nyuma y’imyaka ine batandukanye, Diddy yashyize hanze indirimbo agaragaza ukuntu yamaze kumwiyibagiza, akabasha gukomeza kureba imbere he hatarimo uyu mugore.
Kuva batandukanye na P. Diddy, Cassie yasezeranye na Alex Fine mu 2019 ndetse bafitanye abana babiri.
Mu Ugushyingo 2023, Cassie ni we watangije inkundura y’abari gushinja P. Diddy ibyaha bitandukanye.
Uyu mugore yari yajyanye ikirego mu Rukiko rwa New York arega uyu mugabo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no kumuhohotera mu buryo bwo ku mubiri inyuma. Gusa, nyuma Diddy n’uyu mugore baje kurangiza ikirego mu bwumvikane.
7.Cameron Diaz
Cameron Diaz na P. Diddy bakundanye by’igihe gito mu 2008. Mu 2014, US Weekly yigeze gutangaza inkuru yagaragazaga ko P. Diddy yicuza kuba yaratandukanye n’uyu mugore.
Diddy yabigarutseho ubwo yari ari muri restaurant abantu bakazamura inkuru z’uyu mugore na Benji Madden babyaranye. Icyo gihe Diddy yagize ati "Iyaba byashoboka ko nsubiza ibihe inyuma, ibintu byari kuba bitandukanye."
8.Lori Harvey
Lori Harvey ni umukobwa wa Steve Harvey wamamaye mu biganiro bica kuri televiziyo muri Amerika. Iby’urukundo rwa Lori na P. Diddy byavuzwe muri Nyakanga 2019, ubwo bagaragaraga bari gusangira.
Nyuma P. Diddy yongeye kugaragara ari kumwe na Lori Harvey mu biruhuko mu Butaliyani. Iby’urukundo rwabo ntabwo byigeze byemezwa n’umwe muri bo gusa nta n’ubwo byarambye.
Mu Ukwakira 2019, Lori Harvey hagaritse gukurikira P. Diddy ku rubuga rwa Instagram.
9.Gina Huynh
Gina Huynh usanzwe ari umunyamideli ubikorera mu Mujyi wa Los Angeles, na we yigeze kuvugwa mu rukundo na P. Diddy mu 2019.
Mu 2022 nyuma ya Billboard Awards, Gina Huynh na P. Diddy bongeye kwihuza uyu mugore ashyira hanze ifoto ye P.Diddy ari kumusoma ku itama, abisangiza abamukurikira ku butumwa bushyirwa kuri Instagrama bumara amasaha 24.
10.Yung Miami
"Nta mukunzi mfite ariko ndi gutereta, ndi gufata igihe cyanjye ku buzima". Ibi P. Diddy yabitangaje muri Kamena 2022, kuri Caresha [Caresha Brownlee] Please Podcast ya Yung Miami.
Icyo gihe nubwo P. Diddy yavuze ko nta mukunzi afite, yahishuye ko we na Yung Miami bakundana.
Ati "Turi guteretana. Turasangira nk’abakunzi. Turi inshuti [...] Tugira ibihe byiza. Uri umwe mu bantu ba nyabo nahuye na bo kandi uri wowe wa nyawe. Uri umubyeyi mwiza, ukaba inshuti idasanzwe."
Yung Miami w’imyaka 29 yemeje ko akundana na Diddy muri Mata 2023 mu kiganiro yagiranye na The Cut, agaragaza ko atagikundana na P. Diddy.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!