Ubwo IGIHE yasuraga iri torero mu gitondo cyo ku wa 15 Mutarama 2024 aho ryitoreza, twatunguwe no gusanga umuraperi OG The General yaramaze kuryinjiramo.
Mu kiganiro na IGIHE, Cyogere uri mu buyobozi bw’iri torero, yemeje ko OG The General ari kwitoza ndetse yamaze kwinjira muri iri torero ku buryo abazitabira igitaramo cyabo bazabasha kumubona ahamiriza.
Ati “Mbere y’uko aba umuraperi, ni Umunyarwanda, buriya guhamiriza bimuri mu maraso kuko na Se Albert Rudatsimburwa yari intore ikomeye, ntekereza ko nk’Umunyarwanda kuza mu itorero ari amahitamo meza.”
Iri torero rigizwe n’Intore zavuye mu Itorero Ibihame by’Imana, ribarizwamo abarimo Ruti Joel, Cyogere, Gatore Yannick n’izindi ntore zifite amazina akomeye mu Rwanda.
Cyogere uri mu bayoboye izi ntore yijeje abakunzi b’umuhamirizo ko abazitabira igitaramo cyabo bazatahana ibyishimo kuko bamaze amezi atatu bitoza.
Ati “Tumaze amezi atatu twitoza, navuga ko ubu twiteguye n’iyo baduha umukino none aha twawukina rwose. Abazitabira byanze bikunze bazataha bishimye kuko tubahishiye ibintu byiza cyane.”
Kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 kandi, Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari basuye iri torero aho ryitoreza ku ‘Ingabo Museum’ ku musozi wa Rebero.





















Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!