Uyu muhanzi yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. Yafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa “Ecstasy Pills” no kuba yari atwaye imodoka idafite ubwishingizi.
Nelly yafungiwe muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko nyuma aza gufungurwa hashize akanya gato.
Uyu muhanzi ntabwo yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Byaherukaga umwaka ushize ubwo byavugwaga ko we na Ashanti bitegura kwibaruka nyuma y’amezi make bari bamaze bagaragaje ko bamaze kongera gusubirana nyuma y’imyaka icumi batandukanye.
Icyo gihe, ikinyamakuru US Weekly cyatangaje ko cyakuye amakuru mu nshuti za hafi z’uyu mugore w’imyaka 43 n’umukunzi we wa 49, agaragaza ko bagiye kwibaruka umwana gusa n’uyu munsi ntabwo baramubyara.
Uyu azaba ari umwana wa mbere wa Ashanti mu gihe Nelly we asanzwe afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 30 witwa Chanelle Haynes ndetse n’umuhungu Cornell Haynes III w’imyaka 25 yabyaranye na Channetta Valentine bahoze bakundana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!