Umuraperi Navio yasezeranye n’umukunzi we

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umuraperi wo muri Uganda, Daniel Lubwama Kigozi uzwi nka Navio, yasezeranye n’umukunzi we Matilda Nasimbwa bari bamaze igihe kinini mu rukundo.

Uyu muhango wabereye muri Suède kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019 mu rusengero rwitwa Västlands Kyrka. Iki gihugu nicyo umukunzi wa Navio asanzwe atuyemo.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini bakundana. Mu 2018 Navio yagiye gufata irembo iwabo w’umugore.

Icyo gihe yaherekejwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Jose Chameleone, Judith Heard, Fille n’abandi benshi.

Navio na Matlida basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Kingdom Kigozi bibarutse muri Kanama 2017. Ni umwana wa gatatu wa Navio dore ko asanzwe afite abandi babiri yabyaranye n’abandi bagore.

Navio ni umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo “Njogereza” yakunzwe cyane mu 2017.

"Njogereza" imwe mu ndirimbo za Navio zakunzwe cyane

Kwamamaza