Ibi uyu muraperi yabigarutseho ubwo yakomozaga kuri album ye ya kabiri ‘Icumbi ry’agahato’ yitegura gusohora nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atumvikana mu muziki.
Abajijwe icyihishe inyuma y’iyo myaka ibiri, Mukadaff yagize ati “Nari ndi mu masomo, ndi kurangiza muri ICK mu bijyanye n’itangazamakuru uyu mwaka amasomo ndaba nyashyize ku ruhande.”
Mukadaff avuga ko yari yararetse gusohora indirimbo kubera igitsure cy’ababyeyi be bamusabaga kubanza kwita ku masomo akirinda icyamurangaza icyo aricyo cyose.
Uyu muraperi utarigeze akura umuziki ku mutima we, yagiye ku ishuri ariko akinyabya akikoza muri studio agakora indirimbo, kuri ubu akaba yitegura kumurika album yise ‘Icumbi ry’agahato’ yakorewe na Trackslayer wahoze amutunganyiriza indirimbo kuva cyera.
Mukadaff yaherukaga gusohora indirimbo mu 2020 ubwo yasohoraga album yise ‘Igikoni’, icyakora iyi ntiyabasha kuyamamaza no kuyikorera amashusho kuko ababyeyi be aribwo bamusabye kwirinda kurangazwa n’umuziki akabanza agashyira ku ruhande iby’amasomo.
Uretse igitsure cy’ababyeyi, Mukadaff yavuze ko yanahuye n’ikibazo cy’ubushobozi cyamugoye bikomeye kuva yatangira umuziki, agahamya ko agiye gusubira mu muziki ariko akeneye andi maboko mu rugendo rwe rwa muzika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!