Umuraperi Laycon yegukanye Big Brother Naija yabaga ku nshuro ya gatanu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Olamilekan Agbeleshe wamenyekanye cyane nka Laycon Don, ni we wegukanye irushanwa Big Brother Naija ryabaga ku nshuro ya gatanu. Ni nyuma y’ibyumweru icumi yari amaze ahanganye na bagenzi be 20 bitabiriye iri rushanwa.

Laycon Don abaye uwa gatanu wegukanye iki gihembo nyuma ya Katung Aduwakwey wacyegukanye bwa mbere kiba mu 2016, Efe Ejeba (2017), Miracle Ikechukwu (2018) na Mercy Eke (2019).

Uteranyije ibihembo byose uwegukanye iri rushanwa ahabwa, bigwa neza muri miliyoni 85 z’ama-Naira akoreshwa muri Nigeria, ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ikubitiro ahita ahabwa miliyoni 30 z’ama-Naira (zirenga miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda), inzu y’ibyumba bibiri yo kubamo, bamwishyurira urugendo rwa Dubai aherekejwe n’umuntu ashaka, ahabwa imodoka igezweho yo kugendamo, yishyirirwa gutemberera i Dublin (Umurwa mukuru wa Ireland), yishyurirwa kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League n’ibindi byinshi.

Olamilekan Agbeleshe cyangwa se Laycon Don w’imyaka 26, asanzwe ari umuraperi uzwi mu mujyi wa Lagos.

Yavuze ko mu buzima bwe ikintu yigeze kugeraho gikomeye ari ubwo indirimbo ye ’Fierce’ yamaraga amezi atandatu iri mu zikunzwe mu kiganiro gikinwamo indirimbo 10 zikunzwe kuri "MTV BASE."

Indirimbo ’Fierce’ y’uyu musore

Umuraperi akaba n’umuririmbyi Olamilekan Agbeleshe wamenyekanye cyane nka Laycon Don, niwe wegukanye igihembo cya Big Brother Naija yabaga ku nshuro ya gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .