Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukuboza 2020 nibwo abahanzi 19 bahatanira igihembo cya ‘The Next Pop Star’ banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka baririmba mu buryo bwa Live, mu gitaramo cyanyuze kuri KC2.
Iki cyiciro cyagezemo abahanzi 20, mu gutaramira imbere y’Akanama Nkemurampaka habonetse 19 kuko Kivumbi atigeze abasha kuhagera.
Amakuru yo gusezererwa k’uyu musore yemejwe n’ubuyobozi bw’iri rushanwa, bwabwiye IGIHE ko kutitabira igitaramo cya Live bagenzi be bakoreye imbere y’Akanama Nkemurampaka byahise bimusezerera.
Uyu musore kuva yakwinjira mu bahanzi 20 mu cyiciro cy’abagombaga gutaramira imbere y’Akanama Nkemurampaka, kimwe n’abandi, yagombaga kwitabira imyitozo yose ariko bivugwa ko yayitabiriye inshuro imwe gusa.
Usibye Kivumbi utarakunze kwitabira, Marina nawe wasibye imyitozo ya nyuma, yagaragaye ku munsi wo gutaramira imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Ubwo uyu muhanzikazi yari ageze imbere y’Akanama Nkemurampaka yaririmbye indirimbo yitwa “Diamond” ya Rihanna.
Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa kari kagizwe na Zizou Alpacino,Tidjala Kabendera na Lion Imanzi bose bamenyerewe mu muziki nyarwanda.
Abahanzi 19 bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka amanota yabo azateranywa n’amajwi y’ababatoye, ku wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020 nibwo hazatangazwa 6 bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Irushanwa rya The Next Pop Star baryitezeho guhindura ubuzima bwabo
Abahanzi 18 bitabiriye iki gitaramo, baganiriye na IGIHE cyane ko Marina we yanze kuvugisha itangazamakuru bagaragaje ko iri rushanwa rifite umwihariko ndetse ritanga icyizere ku muhanzi uzaryegukana.
Buri wese mu bo twaganiriye yahamyaga ko ari irushanwa ryahindura ubuzima bwe aramutse aryegukanye kuko ryahindura inzozi ze impamo ataretse n’amafaranga atari make yaba abashije kwegukana.
Abahanzi 19 basigaye bahatana muri iri rushanwa barimo; Hirwa Irakoze Honorine, Sammy Yvon Uwikunda wamenyekanye cyane muri Symphony Band, Nyatanyi Tuyisenge David, Kibatega Jasmine, Yannick Gashiramanga, Mahoro Ines, Muhirwa Issa uzwi nka Maylo umwe mu baraperi bakomeye bo mu Karere ka Musanze.
Harimo kandi Ish Kevin usanzwe uzwi mu muziki, Eric Ntwari, Marina ubarizwa muri The Mane, Rwamukwaya Theo Blaise, Cyubahiro Serge uzwi muri Neptunez Band, Bampire Joie, Gisa Cy’Inganzo, Mubiligi Allelua Pierrine, Kenny Kshot, Milly, Cyiza Jackson na Gihozo Credo Santos.
Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group/Sony Music Group, Clay Dustin, aherutse gutangaza ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri, uwa mbere azahabwa miliyoni 50 Frw n’amasezerano y’imikoranire n’iyi sosiyete mu gihe uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano y’imikoranire gusa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!