Umuraperi Kivumbi yakoze indirimbo ivuga ku minsi ine yamaze mu gihome

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Umuraperi King Kivumbi uri mu bagezweho muri iki gihe, yakoze indirimbo yise ‘Amajoro 4’ ivuga ku minsi ine yamaze mu gihome.

Ni indirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 7 Werurwe 2021, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kenny ProBeats.

Hari aho aririmba ati “Amajoro ane ntiyazanywe n’urugomo, yansanze iwanjye mu nshuti niyumvamo, ku manywa y’ihangu ijoro ritazi ijoro, ufite ubwenge bwe we ntiyanarayeyo.”

Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga, yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru y’ubuzima bwe ndetse yemeza ko yayikoze mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibyamubayeho.

Ati “Ubuzima nibuguha inkuru uzazibyazemo amafaranga. Iyi ni inkuru yaturutse ku buzima bwanjye inyibutsa kubara imigisha yanjye umunsi ku wundi.”

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo IGIHE yanditse inkuru ivuga ku ifungwa rya Kivumbi, wari ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Byavugwaga ko Kivumbi yafatiwe iwe mu rugo ku i Rebero ari kumwe n’abandi bavandimwe babiri, ajyanwa gufungwa, byari nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abantu bamwe bavugaga ko akoresha ‘mugo’.

Abagiye gufata uyu muhanzi hari amakuru bari bahawe ko ari gusangira iki kiyobyabwenge na Ish Kevin bari bari kumwe ariko uyu muraperi we basanga amaze kuhava.

Polisi yaje kubura ibimenyetso by’uko yaba akoresha iki kiyobyabwenge maze ihitamo kumurekura ku mugoroba wa tariki 14 Ukuboza.

Ageze hanze, yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko inkuru yo gufungwa yamwanditsweho igamije kumuharabika.

Kivumbi afite imyaka 21. Ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda cyane mu rubyiruko. Uretse kuba umuraperi ni n’umusizi ukomeye.

Uyu musore azwi mu ndirimbo zirimo ‘Maso y’inyana’, ‘Fever’, ‘Madam’, ‘Badman’, ‘Sabrina’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Vanessa’ n’izindi nyinshi.

Kivumbi yavuze ko yagambaniwe agafungwa agerekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .