Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye IGIHE ko uyu musore yari amaze iminsi igera hafi ku cyumweru ari mu gihome.
Ati “Bamufashe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize bamushinja gukoresha ikiyobwabwenge cya mugo, ari kumwe n’abandi basore b’inshuti ze babiri. Barabajyana, naramuhamagaye ndamubura nyuma nza kumenya ko yari amaze iminsi afunze.”
Bivugwa ko Kivumbi yari yafatiwe iwe mu rugo ku i Rebero, ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Remera. Ni nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abantu bamwe bavugaga ko akoresha ‘mugo’.
Hari amakuru avuga ko Polisi yaje kubura ibimenyetso by’uko yaba akoresha iki kiyobyabwenge maze ihitamo kumurekura ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza.
Kivumbi afite imyaka 21. Ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko. Uretse kuba umuraperi ni n’umusizi ukomeye.
Uyu musore azwi mu ndirimbo zirimo ‘Maso y’inyana’, ‘Fever’, ‘Madam’, ‘Badman’, ‘Sabrina’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Vanessa’ n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!