Umuraperi Jay-Z yinjiye byeruye mu bucuruzi bw’urumogi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye na Sosiyete yitwa Caliva, umuraperi Shawn Corey Carter wamamaye nka Jay Z, yatangiye ubucuruzi bw’urumogi mu buryo bweruye.

Jay Z yafunguye umuyoboro wiswe Monogram, ku rubuga rwa Caliva azajya acururizaho ubwoko butandukanye bw’urumogi rutunganyijwe neza ruri mu bwoko bune.

Uru rumogi rwa Jay Z ruzajya rugurishwa hagati y’amadorali 40 na 70 kuri buri gapfunyika bitewe n’urwo ashaka cyangwa se n’ubushobozi afite.

Mu 2019, Jay Z yabaye umwe mu bayobozi ba Caliva, Sosiyete izwiho ubucuruzi bujyanye n’urumogi agirwa ‘chief brand strategist’ aba ari naho yatangiye gukora umuyoboro w’uru rumogi rwe rwitwa Monogram.

Yifashishije Roc Nation, Jay Z mu bucuruzi bw’uru rumogi azafatanya na sosiyete ya The Parent Co. nk’umufatanyabikorwa.

Jay Z yatangaje ko uru rumogi rwakozwe mu rwego rwo kuruha agaciro rukwiriye no gukora urwiyubashye kandi rukoranywe ubukorikori.

Jay Z si we muraperi wa mbere winjiye mu bucuruzi bw’urumogi kuko abandi barimo Snoop Dogg, 2 Chainz na Wiz Khalifa basanzwe babukora.

Jay-Z yatangije Roc Nation mu 2008 ndetse ni imwe muri Sosiyete zikomeye ku Isi mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro. Mu 2013 yafunguye Roc Nation Sports iyishamikiyeho, yo ireberera inyungu abakinnyi b’imikino itandukanye bakomeye ku Isi.

Jay Z ari mu baraperi bake ku Isi bafite umutungo ubarirwa muri miliyari imwe y’amadorali ya Amerika, agahigo ahuriyeho na Kanye West gusa. Amaze gutsindira ibihembo 22 bya Grammy Awards.

Mu minsi ishize Roc Nation ya Jay Z ku bufatanye na Long Island University (LIU) iherereye i Brooklyn mu Mujyi wa New York, batangaje ko bagiye gutangiza ishuri ryigisha umuziki.

Jay Z ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi ndetse ari mu bahanzi bake batunze miliyari y'amadolari ya Amerika
Jay Z yinjiye byeruye mu bucuruzi bw'urumogi
Uru rumogi rugura hagati y'amadorali 40 na 70 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Urumogi rwa Jay Z ruri mu bwoko butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .