Jay C yakunzwe mu ndirimbo nka Tonight yakoranye na Social Mula, I am back yakoranye na Bruce Melodie, Sibomana, Kizigenza n’izindi nyinshi .
Muri iyi minsi uyu muraperi yatangaje ko ahugiye mu guteza imbere ‘restaurant’ ye iherereye i Kanombe amaze icyumweru kimwe atashye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jay C yavuze ko abakunzi be badakwiye kumufata nk’uwaburiwe irengero kuko ahari kandi yiteguye kongera kubasusurutsa.
Ati “Abafana barambuze ariko ntabwo naburiwe irengero, ni kwa kundi umuntu yihugiraho by’akanya kanini kuko maze imyaka itatu ngerageza kwiyubaka nyuma yo guhagarika akazi ka Leta nari maze hafi imyaka icumi nkora.”
Uyu muraperi yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’ubutaka kuva mu 2012. Nyuma yakoze muri Rwanda Mining Board nk’umukozi wari uhagarariye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere.
Jay C wakoreye mu Turere nka Musanze, Ngororero na Rutsiro yaje kuva muri aka kazi mu 2021 atangira urugendo rwo kwiyubaka nk’uwikorera.
Uyu muraperi umaze iminsi mu bikorwa byo kubaka ‘restaurant’ ye, yavuze ko namara gushyira ku ruhande ibikorwa byo kubaka ubucuruzi bwe azongera agasubukura ibijyanye n’umuziki kuko abikunda kandi adashobora kubireka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!