00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi J. Cole ari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole [J. Cole] ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bitandukanye.

Ntabwo bizwi neza igihe J. Cole yagereye mu Rwanda gusa amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko yageze mu Rwanda.

J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.

Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi

J Cole ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .