Umuraperi Gucci Mane n’umugore we bibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika, Radric Delantic Davis [Gucci Mane], n’umugore we Keyshia Ka’oir Davis bibarutse umwana wabo w’imfura bari kumwe nyuma yo kurushinga mu myaka itatu ishize.

Gucci Mane w’imyaka 40 na Keyshia Ka’oir Davis ufite 35 uyu mwana wabo w’umuhungu bamwise Ice Davis. Gucci Mane yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.

Umugore we Keyshia asanzwe akora ibikorwa bijyanye no kumurika imideli yashimye Imana nawe, ku bwo kwibaruka.

Gucci Mane asanzwe afite undi mwana w’imyaka 12 witwa Keitheon Davis yabyaranye na Sheena Evans bahoze bakundana, mu gihe umugore we we afite abana batatu nawe b’uwo bakundanye mu bihe byashize.

Uyu muraperi yarushinze mu Ukwakira 2017 na Keyshia i Miami. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Sean "Diddy" Combs, Karrueche Tran, Lil Yachty, 2 Chainz, Rick Ross, Monica, Big Sean na Jhene Aiko.

Umuraperi Gucci Mane n’umugore we bibarutse imfura
Gucci Mane n'umugore we bamaze imyaka itatu babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .