Uwahaye amakuru IGIHE yaduhishuriye ko Green P yafatanywe na bagenzi be batandatu ku itariki 12 Ukuboza 2020, mu Karere ka Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma yo gutabwa muri yombi uyu muraperi n’abo bafatanywe bahise bajyanywa mu Kigo kinyurwamo by’Igihe Gito (Transit Center) cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, aho agiye kumara ibyumweru bibiri.
Iki kigo cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’iki kigo ngo tubone amakuru arambuye ku ifatwa ry’uyu muhanzi ndetse n’abo bafatanywe ariko ntibyadukundiye.
Mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo Green P yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Icyo gihe yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bwari bugikusanya ibimenyetso, muri Gashyantare 2020 nibwo yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y’ubujurire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!