Uyu musore ari mu rubyiruko rusaga ibihumbi bine rwasoje amasomo mu bigo Ngororamuco biherereye ahantu hatandukanye mu Rwanda. Yari amaze imyaka ibiri agororwa nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Uyu muhanzi nyuma yo gusoza amasomo ye muri iki kigo yavuze ko ahavanye ibintu bitandukanye birimo ubumenyi ngiro n’ibindi, kandi agiye guhindura uburyo yitwaraga.
Ati “Mpavanye ibintu byinshi birimo ubumenyi ngiro, ubu njye nize ubudozi[...]nize indangagaciro, nahuye n’abaganga mu by’imitekerereze. Ni byinshi bampaye. Mfite impamba nini. Ubuhanzi na bwo ngiye kubukomeza ariko mbihuza no guhanga imideli kuko mbikunda. Nahisemo kwiga kudoda kuko ibintu by’imyenda ni byo nakoraga cyane ntarajya mu migenzereze mibi yatumye nza inaha.”
Yabajijwe kuri bagenzi be bagiye bajya Iwawa ariko ntibahinduke barimo na Fireman n’uyu munsi uri i Huye muri ‘Isange Stop Center’, aho ari gukurikiranwa n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe uri kumufasha kongera kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imitekerereze, agaragaza ko ibintu byose bikwiriye kubera abandi isomo.
Ati “Ibintu biberaho kwiga. Ikitakwishe kiragukiza, ibintu byose biberaho kwigisha. Iyo mbonye nka Fireman bimubaho ntabwo namucira iteka cyangwa ngo mbitindeho cyane ariko bimpa kugira umutima ukomeye wo kuba nakwihanganira ikije cyose simbe nakora ikosa ryo kubyisangamo kuko iyo umuntu abitinzemo atakaza igihe cye kandi iminsi iba iri kwihuta n’imyaka iri kudusiga kandi tuba dukwiriye kugira iterambere tugakorera igihugu tukiyubaka.”
Generous 44 si we muraperi wa mbere wari ujyanywe mu Kigo cya Iwawa, cyane ko mu 2019 bagenzi be Fireman, Young Tone na Neg G The General nabo bari mu rubyiruko rwasoje amasomo muri iki kigo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!