Mu minsi ishize Gauchi yasohoye indirimbo yise ‘Nezerwa’, yagiye hanze isanga ‘Ikaze’ yari amaze ukwezi kumwe asohoye.
Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ye nshya yayisohoye mu mpera z’umwaka nk’impano yageneye abakunzi b’umuziki Nyarwanda mu bihe byo gusoza umwaka wa 2020 binjira mu wa 2021.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Gauchi, yabwiye IGIHE ko ari kurangiza umushinga wa album ye ya mbere izaba iriho indirimbo 15 zose yagiye akorana n’abandi bahanzi barimo n’abo hanze y’u Rwanda ari gutegura gukorana nabo.
Mu ndirimbo uyu muhanzi yifuza gukorana n’abahanzi bo hanze harimo iyo azahuriramo na Sheebah Karungi ukunzwe muri Uganda.
Gauchi avuga ko ibiganiro hagati ye n’uyu muhanzikazi bigeze aheza mu gihe we n’ikipe ye bakomeje gushakisha uburyo iyi ndirimbo yakorwamo.
Ati “Sheebah we twamaze kumvikana, ikibazo gisigaye ni uburyo twakoranamo kuko we hari uburyo yasabye ko indirimbo ikorwamo, burahenze yego ariko turi kureba ko byakunda.”
Usibye Sheebah Karungi, Gauchi ahamya ko afite gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi bo muri Kenya ariko bo atigeze atangaza amazina yabo.
Kuri iyi album atarabonera izina, Gauchi azaba afiteho indirimbo nka "Madamu’’ yakoranye na Bruce Melodie, "Nkoriki" yakoranye na Fireman, "Kure cyane" yakoranye na Bull Dogg n’izindi zinyuranye zirimo n’izo yakoze zitarasohoka.
Uyu muhanzi ubusanzwe ukora akazi k’ubu komisiyoneri bw’ibibanza, inzu n’imodoka, umuziki awukora mu buryo butari ubw’umwuga kuko we avuga ko umufasha kumenyekanisha ibikorwa bye kurusha uko wamwinjiriza amafaranga binyuze mu bitaramo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!