00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Coolio yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Umuraperi Leon Ivey Jr wamenyekanye nka Coolio akaba ikimenyabose mu ndirimbo ‘Gangsta’s paradise’ yitabye Imana ku myaka 59 y’amavuko.

Ikinyamakuru TMZ cyo muri Leta Zunze Ubumwe cyatangaje iyi nkuru mbere cyavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo cyayahawe n’uwari umujyanama we, Jarez Posey.

Posey yabwiye iki kinyamakuru ko umubiri wa nyakwigendera bawusanze mu bwogero bw’inzu y’uwari inshuti ye i Los Angeles icyakora impamvu y’urupfu rw’uyu muraperi kugeza ubu ntabwo iramenyekana.

Coolio yatangiye umuziki mu myaka yo ha mbere muri za 1980, icyakora aza gukomeza izina rye mu 1995 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Gangsta’s Paradise’.

Nubwo nta mpamvu y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe, Posey wari umujyanama we yavuze ko bishoboka ko ari indwara y’umutima yamwivuganye.

Uyu muraperi wari umaze kugwiza ibigwi mu muziki w’Isi, yegukanye igihembo cya Grammy Award ku bw’indirimbo ye ‘Gangsta’s Paradise’ yifashishijwe muri filime ‘Dangerous Minds’ ya Michelle Pfeiffer.

Mu myaka yari amaze mu muziki, Coolio yakoze album umunani atsindira ibihembo bitandukanye birimo American Music Award na bitatu bya MTV Video Music Awards.

Coolio ni umwe mu bahanzi bari bari gukora ibitaramo byibutsa abantu umuziki wo muri za 1990, aho yari aherutse gutaramana na Vanilla Ice bafatanyije na Young MC mu gitaramo cyabereye muri Texas.

Umuraperi Coolio yitabye Imana
Umuraperi Coolio yari mu bakomeye muri Hip Hop y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .