00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Bably ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Mutarama 2023 saa 09:12
Yasuwe :

Umuraperi Miheto Bably wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo nka ‘Isezerano rya cyera’, ‘Isoko’ n’izindi ari mu gahinda ko kubura nyina witabye Imana mu rukerera rwo ku wa 11 Mutarama 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bably yabwiye abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “Ruhukira mu mahoro mama wambyaye, Allah aguhe ijuru, ndishimye ku rundi ruhande kuko nziko ugiye mu ijuru, nabonye ibimenyetso.”

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Bably yavuze ko umubyeyi we yagize uburwayi butunguranye, yajyanwa kwa muganga agahita yitaba Imana.

Byitezwe ko uyu mubyeyi wari ufite imyaka 56 ashyingurwa kuri uyu wa 11 MUtarama 2023.

Uyu mubyeyi yitabye Imana uyu muraperi atari mu gihugu kuko asigaye atuye i Burayi muri Suède.

Bably ni umwe mu baraperi bamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere, uyu akaba yaramamaye mu ndirimbo nka; Isezerano rya cyera,Umwamikazi n’izindi nyinshi.

Umuraperi Bably ari mu gahinda ko kubura umubyeyi
Sibomana Sakina, umubyeyi wa Bably yitabye Imana afite imyaka 56

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .