00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi B-Threy yakoze indirimbo ikomoza ku iturufu yamugobotoye ku kuba intamenyekana mu muziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 September 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Umuhanzi Muheto Bertrand wamenyekanye mu Njyana ya Kinyatrap nka B-Threy abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Bikaze’ yagaragaje ibyishimo bishingiye ku ntambwe amaze gutera yaba mu buzima busanzwe n’umuziki we muri rusange.

Uyu musore wavutse ku wa 27 Nyakanga 1994, avuga ko atangira umuziki atari azi ko yazagera ku rwego agezemo muri iki gihe yaba mu muziki no mu buzima busanzwe akesha uyu mwuga, byose agahamya ko yabihawe no gukora cyane no kutagoheka ataragera ku ndoto ze.

B-Threy uri mu baraperi bagezweho muri iyi minsi yatangiye umuziki akiri muto ariko agorwa no kumenyekana. Mu 2020 ni bwo yafashe icyemezo cyo gutandukana na bagenzi be batangiranye Kinyatrap yiyemeza gukomeza urugendo rwe ku giti cye.

Iki gihe B-Threy yashinjaga ababafashaga kudaha agaciro impano ye no kudindiza iterambere rye bahugiye kuri Bushali gusa.

Ni urugamba uyu musore yirwaniye ndetse aza kurutsinda kuko kuva ubwo izina rye ryatangiye kuzamuka kugeza ubwo kuri ubu izina rye rimaze gushinga imizi mu Njyana ya Hip hop mu Rwanda.

Si ukuzamura izina gusa B-Threy yishimira ahubwo ahamya ko n’ubuzima abayemo abukesha umuziki wamubereye byose, icyakora iyo muganira yitsa ku guhamya ko gukora cyane no gushaka kurasa ku ntego ari byo byamugize uwo ariwe.

Icyakora nubwo yishimira intambwe amaze gutera, B-Threy ahamya ko rwari urugendo rutoroshye rwamusabye kwitanga bikomeye kugeza ubwo atangiye kubonesha amaso ibyari indoto ze.

Ibi B-Threy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Uwumva wese iyi ndirimbo yumve ko agomba kwitanga bikomeye, gukora cyane kugira ngo agere ku cyo yifuza, ni indirimbo ihura n’ubuzima bwanjye mbamo bwa buri munsi, mba ndirimba uburyo nitanga cyangwa buri wese yagakwiye kwitanga mparanira kuzagera ku ntego zanjye.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo B Threy agira ati “Arazira kurwanya ubukene, arazira gukunda ibyo bita ubukire ibyo yifuje byose abigereho, we ntacyo yitayeho nta na kimwe, yifitiye impamvu ikaze arishakira inoti zinoze.”

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya B-Threy yafatiwe muri Uganda, ikaba imwe mu zasohotse kuri Mixtape yise "Muheto wa mbere" aherutse gushyira ahagaragara.

B-Threy ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo muri Muzika Nyarwanda, agitangira kugaragara cyane yabarizwaga muri Green Ferry Music, inzu yahurije hamwe abahanzi bakizamuka muri Trap yabarizwagamo abakora iyo bise ‘Kinyatrap’ mu kumvikanisha ko ari umwihariko w’Abanyarwanda.

B-Threy amaze gukora album ebyiri arizo "Nyamirambo" na "2040" yaherukaga gushyira hanze mu Ukwakira 2019.

Umuraperi B Threy yakoze indirimbo ikomoza ku iturufu yamugobotoye ku kuba intamenyekana mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .