00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi B Threy yifashishijwe muri filime D.U.T.Y iri mu zigezweho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Umuraperi B Threy yagaragaye mu gice cya Kabiri cya filime y’uruhererekane yitwa ‘D.U.T.Y’. Nubwo ari nshya, iyi filime iri mu zigezweho by’umwihariko mu zitambuka kuri YouTube cyane ko ifite umwihariko w’uko ari imwe mu zigaragaramo imirwano ikomeye izwi nka ‘Action’.

Muri iyi filime B Threy akina ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, ahigwa na Leta ariko kugira ngo imugereho bikayisaba kurema umutwe mushya ukora rwihishwa ugizwe n’agatsiko k’amabandi.

Uyu mutwe uba ushinzwe guhiga abanyabyaha bakomeye muri iki gice cya filime, byarangiye wivuganye B Threy umuteye iwe.

Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko yishimiye kugaragara muri iyi filime, ahamya ko uretse kuririmba yari asanzwe abizi ko afite n’indi mpano yo gukina filime.

Ati “Abantu bareba indirimbo zanjye barabizi, n’ubundi ziba zikoze nka filime, ni impano nakuze nzi ko mfite nubwo nari ntarabona aho nyerekanira.”

Serge Girishya wanditse akanayobora iyi filime, we yavuze ko yifuje gushyiramo B Threy kuko ari inshuti ye kandi yari asanzwe amubonamo iyi mpano.

Uyu musore yavuze iyi filime imaze gusohokaho ibice bibiri ari uruhererekane, bivuze ko izanakomeza.

Ni filime yumvikanamo indirimbo ‘Iyoroshye’ ya DJ Marnaud na Mike Kayihura, cyane ko biri no mu byatumye ikorwa.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho y’imirwano ikomeye n’ibindi bice bigaragara mu gice cya kabrii cy’iyi filime.

Usibye B Threy, iyi filime igaragaramo na Uwamahoro Antoinette bakunze kwita Siperansiya kubera uko akina yitwa muri Seburikoko.

Iyi filime itambuka kuri shene ya YouTube yitwa Reba Frame Studios. Igice cya mbere cyayo cyasohotse muri Mata 2020.

Umuraperi B Threy ari kugaragara muri filime D.U.T.Y iri mu zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .