00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi AY ari kubarizwa i Kigali aho yahuriye n’umugore we byavugwaga ko batandukanye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 January 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ibiri havugwa amakuru ko umubano wa AY n’umugore we Munyana Remy udahagaze neza, IGIHE ifite amakuru ko uyu muraperi amaze iminsi mu Rwanda aho yari aje gusura umuryango we.

Uyu muraperi yaje mu Rwanda gusura umuryango we, ahasanga umugore we Munyana we wari umaze iminsi itari mike mu biruhuko ari gukorera mu Rwamubyaye.

Uyu muryango nyuma yo gukora ubukwe wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyakora bivugwa ko AY yasizeyo umugore n’umwana yigarukira muri Africa ku mpamvu zitaramenyekana.

Uku guhurira mu Rwanda kwa AY n’umugore we kubaye nyuma y’imyaka ibiri bivugwa ko umubano wabo wajemo agatotsi.

Uyu muraperi warushinze n’Umunyarwandakazi Munyana mu 2018, byatangiye kuvugwa ko batabanye neza mu 2019 ndetse kuva icyo gihe itangazamakuru by’umwihariko ryo muri Tanzania ntiryahwemye kugaruka ku nkuru z’itandukana ryabo.

Icyakora ubwo izi nkuru zari zashyushye mu 2019, AY abinyujije kuri Clouds FM yahakanye aya makuru, agira ati “Urabizi rimwe na rimwe hari inkuru zivugwa ntumenye aho zavuye. Nize neza uko mpangana n’ibihuha. Ni ibihuha nyine.”

Ku rundi ruhande ariko nubwo uyu muraperi yari ameze nk’ujimije umuriro wari watangiye kwaka mu itangazamakuru, ntabwo byakuyeho ko hari benshi bakomeza gutekereza ko inkuru yaba ari impamo kuko atari kenshi yongeye kugaragara ari kumwe n’umugore we mu ruhame.

Inkuru z’itandukana ry’uyu muryango zavugaga ko mu 2018 AY yavuye muri Amerika asubira gutura muri Tanzania asigayo umugore we n’umwana muri ku mpamvu zitamenyekanye.

AY ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania yakundanye igihe kinini na Munyana mbere y’uko biyemeza kurushinga mu 2018, mu birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ku mucanga w’inyanja y’u Buhinde mu mujyi wa Dar es Salaam.

AY amaze iminsi mu Rwanda aho yari yasuye umuryango we uri kubarizwa i Kigali
Hamaze imyaka ibiri havugwa ugutandukana hagati ya AY n'umufasha we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .