Umuramyi Papi Clever yarushinze na Ingabire Dorcas

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uhimbaza Imana Tuyizere Papi Clever yahamije isezerano ryo kubana akaramata na Ingabire Dorcas bamaze igihe bakundana.

Papi Clever yasezeranye imbere y’Imana na Ingabire kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye nyuma y’icyumweru Papi Clever asabye akanakwa Ingabire mu birori byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 30 Ugushyingo 2019. Kuri uwo munsi banasezeranye byemewe n’amategeko y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Muhoza.
 

Isezerano ryo kubana byemewe n’Itorero ADEPR babarizwamo ryaheshejwe umugisha na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ubarizwa muri Ntora English Church Service aho Papi Clever asengera.

Papi Clever mu ijambo rye yavuze ko "Imana ntizicuza ko nahawe Ingabire."

Akimara kumwambika impeta y’urudashira yamubwiye amagambo meza ahita amuririmbira agace gato k’indirimbo "I Will Always Love You" ya Whitney Houston.

Nyuma yo guhabwa icyemezo cy’abashakanye gishimangira ko babaye umwe, Papi Clever na Ingabire bafatanyije kuririmba indirimbo ye yitwa "Yego" irimo ubutumwa bushimangira ko nta wahindura umugambi w’Imana.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi. Ni umuhango witabiriwe kandi n’abapasiteri batandukanye bayobowe n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem.

Papi Clever yarushinze agaragiwe n’abasore biganjemo abo bafatanya (band) mu kuramya no guhimbaza Imana.

Mu gusezerana kwa Papi Clever na Ingabire haririmbye Korali Goshen y’i Musanze yareze umukunzi we na Ntora Worship Team abereye umuyobozi.

Parrain we ni Pasiteri Nsenga Emmanuel wo muri Eglise Vivante. Umukunzi we yari agaragiwe (Marraine) n’umugore w’umuhanzi Alexis Dusabe.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, Papi Clever, abatumiwe bakiriwe mu Busitani bwa Gigi’s ku Gisozi.

Papi Clever yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro we na we ari umuramyi. Uyu mukobwa ufite ijwi ryiza yanyuze muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze.

Nyuma yo kwimukira i Kigali, Ingabire ashobora gusanga umukunzi we muri Ntora Worship Team abereye umuyobozi.

Izina rya Papi Clever uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR rimaze igihe ryumvikana mu bakunzi b’indirimbo zahimbiwe Imana.

Yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze.

Agezweho cyane kubera umushinga w’indirimbo zo mu gitabo yatangiye gusubiramo ndetse yifuza gusoza zose uko ari 547.

Album ya mbere y’izi ndirimbo yayise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo.

Papi Clever yinjiye mu ishuri rya muzika muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye mbere yo gutangira kwandika ize bwite.

Akanyamuneza ni kose kuri Papi Clever na Ingabire Dorcas
Abasore bambariye Papi Clever ni uwo mwambaro baserukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza