Young Ace Wayé yegukanye Prix Découvertes atsinze abarimo Mike Kayihura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Young Ace Wayé wo muri Congo Brazzaville yegukanye irushanwa ry’umuziki ritegurwa na Radio y’Abafaransa, RFI, rizwi nka Prix Découvertes RFI.

Mu bo uyu muraperi yatsinze, harimo Mike Kayihura wo mu Rwanda, ari na we wari wabashije kugera mu icumi ba nyuma bahatanaga.

Umuhango wo gutangaza uwatsinze iri rushanwa wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020.

Young Ace yegukanye iri rushanwa asimbuye umuturanyi we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Céline Baza waryegukanye mu mwaka wa 2019.

Uyu na we yari yaritwaye asimbuye Umunyarwanda Yvan Buravan waryegukanye mu mwaka wa 2018.

Young Ace yari ahatanye n’abarimo Nix Oxy wo muri Congo Brazzaville, Nix Ozay D6BEL wo muri Chad, Ami Yerewolo muri Mali, Manamba Kanté muri Guinea Conakry, Mike Kayihura wo mu Rwanda na Shan’L wo muri Gabon.

Uretse gukora ibitaramo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, umuhanzi wegukanye iri rushanwa anashyigikirwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (Radio France Internationale), Imiryango mpuzamahanga y’Abafaransa nka SACEM, Ubiznewz n’abandi bakomeye.

Ibi byose byiyongera ku gihembo cya 10 000€ uwaryegukanye ahabwa.

Mike Kayihura ntiyabashije gutsinda
Umunye Congo ni we wegukanye iki gihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .